Fatakumavuta yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya 1 300 000 Frw.
Ni imyanzuro y’urukiko yasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025 y’urubanza rwaburanishijwe tariki 15 Gicurasi 2025, rwarangiye Fatakumavuta ahakana ibyaha yaregwaga byose.
Urukiko rwatangaje ko rwasanze Fatakumavuta ahamwa n’icyaha cyo gukangisha gusebanya kimuhama ruvuga ko hashingiwe ku magambo yagiye avuga ari mu bikigize kikaba gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 300 000 Frw.
Kubijyanye n’icyaha cyo gutangaza makuru y’ibihuha, rwasanze ibikorwa n’imvugo bya Fatakumavuta bijyanye n’itegeko rihana icyo cyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 000 000 Frw.
Urukiko rwasanze kuba mu mubiri wa Fatakumavuta harasanzwe igipimo kirenze igiteganyijwe, bimuhamya icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe, ruvuga ko ibijyanye n’uko yakongera gupimwa nta shingiro bifite kuko atagaragaza impamvu cyangwa ikimenyetso kivuguruza raporo y’abahanga yatanzwe n’Ubushinjacyaha.
Urukiko rwasobanuye ko kubera impamvu nyoroshyacyaha, Fatakumavuta yakatiwe igihano cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya 1 300 000 Frw, rumumenyesha ko yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi itarenga 30 kuva iki cyemezo gifashwe.
Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki ya 18 Ukwakira 2024, ubu akaba afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.
