Musanze: Umugabo afunzwe akekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 14

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu Karere ka Musanze, umugabo witwa Karekezi Olivier, ukomoka mu Murenge wa Kimonyi, Akagari ka Buramira; yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14.

Uwo mwana we yajyanywe kuri Isange One Stop Center yo ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo akurikiranwe n’abaganga nyuma y’ibi byabaye.

Inkuru yatangajwe n’umugore w’uyu mugabo, uvuga ko yabonye umugabo we akora igikorwa kibi ubwo yari yinjiye mu nzu mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, agasanga nta muntu ukoma ariko ngo acanye itara asanga umugabo we arimo gusambanya umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 14.

Yagize ati: “Nabifatiye neza kuko ninjiye mu nzu mbura umuntu, kubera ko hari mu kabwibwi nacanye itara ngeze mu cyumba turaramo n’umugabo nsanga arimo gusambanya umwana wacu naguye mu kantu. Birababaje, ariko nta kundi, ubwo inzego z’ubutabera zirabikemura, umwana yajyaga abimbwira ngahakana.”

Mbabazi Marie Ange (yahinduriwe amazina), umukobwa w’imyaka 14 akaba ari na we wasambanyijwe, yavuze ko ibyo nyina   yavuze ari ukuri, k se umubyara yamusabye ko azana igitambaro cy’amazi, hanyuma ngo akimara kwinjira mu cyumba cye, se akamusunikira ku gitanda kandi ngo ntabwo ari ubwa mbere.

Yagize ati: “Ni byo koko Papa yansambanyije. Yambwiye ngo muzanire igitambaro cy’amazi, ndakimushyira ngeze mu cyumba, ahita ankururira ku gitanda maze atangira kunsambanya. Nabuze uko mbigenza, kandi yambwiraga ko nimbivuga azampitana. Byari bikomeye kugeza ubwo mama yaje kutugeraho turi muri icyo gikorwa, ariko ndifuza ko akurikiranwa n’ubutabera kandi ntabwo ari ubwa mbere.”

Umukozi w’Umurenge wa Kimonyi ushinzwe imiyoborere, Dukundimana Jacqueline, yavuze ko uyu muryango usanzwe ugaragaramo amakimbirane, ariko atakekaga ko umugabo yari kugera ku rwego rwo gukora iki cyaha gikomeye.

Yongeyeho ko ikibazo cy’ubusinzi mu muryango cyaba ari cyo cyaba cyarateye iyo ngeso mbi,

Yagize ati: “Uyu muryango uko tubizi tuzi ko usanzwe uba mu makimbirane, twahoraga tubatumaho tukabaganiriza, ariko ntabwo twakeka ko yagera ubwo asambanya umwana we. Ikindi ni uko uyu mugabo yarangwaga n’ubusinzi. Ntekereza ko bishobora kuba ari byo byamuteye akora ayo makosa nyuma yo kunywa inzoga.”

Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, haravugwa cyane ko umuntu wese wasambanyije umwana cyangwa undi muntu w’imyaka iri munsi ya 18 y’amavuko ahanishwa ibihano bikomeye.

Ingingo ya 15 ivuga ko ibikorwa byo gusambanya abana, cyane cyane iyo byaba byarahindutse ku buryo bufite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana, bihanishwa ibihano bikarishye. Iyo habayeho gusambanya umwana, uwabikoze ashobora guhanishwa igihano kigera ku myaka 20 y’igifungo, kikaba cyanagera ku gifungo cya burundu, iyo hariho ingaruka zikomeye z’ubusambanyi ku mwana, harimo n’ingaruka ku buzima bwe cyangwa ku myitwarire ye.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
eric says:
Kamena 13, 2025 at 4:36 pm

uwo mugabo wasambanyije umwana we yakoze amabara azahanishwe gufungwa burundu

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE