Umubyeyi wa Chriss Easy yitabye Imana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi Chriss Easy ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we (nyina) witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2025.

Uyu muhanzi yasangije abamukira ku rubuga rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na nyina bari inshuti cyane ashyiraho umutima umenetse.

Yanditse ati: “Sweat heart ntabwo iki cyari cyo gihe.”

Imvaho Nshya yavuganye na Junior Giti usanzwe akurikiranira hafi inyungu za Chriss Easy.

Yagize ati: “Yego, ni byo umubyeyi yaruhutse gusa ubu turi mu bintu byinshi andi makuru turayatangaza mu masaha ari imbere.”

Chriss Eazy yakunze kugaragaza umubano udasanzwe yagiranaga n’umubyeyi we aho bakunze kugaragara bakorana ibiganiro ku muyoboro we wa youtube bakabazanya ibibazo by’amatsiko.

Chriss Eazy agize ibyago mu gihe yitegura gutaramira muri Kigali Convention Center tariki 03 Nyakanga 2025.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
MUSABYIMANA Olivier says:
Kamena 13, 2025 at 1:25 pm

Pole sana jirani

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE