Intumwa z’Umuryango OIF zibukije ko kubana mu mahoro biri mu ndangagaciro zawo

Intumwa z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) zari ziyobowe na Amb Berset Kohen zasoje uruzinduko zagiriraga mu Rwanda, zibutsa ko kubana mu mahoro ari imwe mu ndangagaciro z’ingenzi z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Zabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025, ubwo zasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi irenga 250 000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Izi ntumwa z’Umuryango OIF zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyira indabo ku Rwibutso.
Ubutumwa bwa OIF buri ku rubuga rwayo rwa X bwibutsa ko ‘Kubana mu mahoro ari imwe mu ndangagaciro z’ingenzi z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.’
Umuryango wa OIF wavuze ko intumwa zawo zasoje ubutumwa zari zirimo mu Rwanda.
Wavuze kandi ko izi ntumwa zagiranye ibiganiro n’inzego nkuru z’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Wagize uti: “Ibiganiro byibanze ku bibazo biri mu Karere ndetse n’inzira y’ibiganiro by’ubuhuza bikomeje ku mpande zitumvikana.”
Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yagiranye ibiganiro n’izi ntumwa ku wa Mbere tariki 09 Kamena 2025, yatangaje ko intego yazo yari ugusesengura uko umutekano wifashe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no kongera ubufasha bw’Umuryango wa OIF utanga ku bikorwa biri gukorwa bigamije guhuza impande zitumvikana.
Izi ntumwa z’Umuryango OIF zisoje ubutumwa zarimo mu Rwanda, mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Francophonie na bo baherutse mu Rwanda mu mpera z’Ukwezi gushize kwa Gicurasi, aho baganiriye na bagenzi babo bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku ruhare rwabo mu gushakira hamwe umuti urambye ibibazo by’umutekano mu Karere k’ibiyaga bigari.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru bo mu Rwanda, Hilarion Etong wari uyoboye bagenzi be, yagaragaje ko icyifuzo cy’abayobozi batandukanye muri RDC gihabanye n’uruhare bifuza kugira mu gukemura ibibazo by’umutekano muke.
