Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 6.9 % muri Gicurasi 2025

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko byazamutseho 6.9% muri Gicurasi 2025, bivuye kuri 6.3 % byariho muri Mata uyu mwaka.

Raporo ya NISR  yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku mpinduka zabaye ku biciro by’ibikomoka ku buhinzi, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ubwikorezi, amahoteli, resitora n’ibindi.

Yagaragaje ko muri Gicurasi ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereye ku kigero cya 9.2% mu gihe cy’umwaka mu gihe byiyongereyeho 0.5% muri Gicurasi 2025 ugereranyije n’ukwezi kwabanje.

Inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongeraho 3.3%, naho  mu gihe cy’ukwezi byiyongeraho 0.7%, ubwikorezi bwiyongereyeho 3.7% muri uyu mwaka mu gihe muri Gicurasi ugereranyije na Mata bwazamutseho  0.4 %, amaresitora n’amahoteli yiyongeraho 16.6% mu gihe cy’umwaka wose, agira izamuka rya 1.7 % muri Gicurasi ugereranyije na Mata.

Iyi raporo igaragaza ko ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byiyongereyeho 6.9%, naho mu gihe cy’ukwezi byiyongeraho 0.1%, ibyatumijwe mu mahanga byiyongeraho 6.9% umwaka wose bikaba byarazamutseho 2% muri Gicurasi.

Ibikomoka ku buhinzi byiyongereyeho 12.3% ariko bigabanyukaho 1.4% muri Gicurasi, mu gihe ibiciro by’ingufu byagabanyutseho 0.8% muri uyu mwaka ariko byiyongeraho 1.9% muri Gicurasi ugereranyije na Mata.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE