Hatangajwe igiciro cy’umuceri udatoneye ku gihembwe cy’ihinga B 2025

Imyanzuro y’inama yahuje Ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, RFRMI, n’Impuzamahuriro y’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Rwanda, FUCORIRWA, ku wa Mbere tariki 09 Kamena 2025, igaragaza ibiciro bishya by’umuceri udatonoye ku gihembwe cy’ihinga B 2025.
Imyanzuro y’inama yemeza igiciro cyo kugurishaho umusaruro w’abahinzi ku gihembwe cy’ihinga B 2025 yahawe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, igaragaza ko ku giciro cy’umuceri mugufi n’umuceri wo hagati-medium, umuhinzi azajya ahabwa amafaranga 495 ku kilo.
Ku giciro cy’umuceri muremure, umuhinzi azajya ahabwa amafaranga 505 ku kilo mu gihe ku muceri wa Basmati, azajya yishyurwa amafaranga 700 ku kilo.
Inyandiko Imvaho Nshya ifitiye kopi, igaragaza ko impande zombi (FUCORIRWA na RFRMI) zemeranyijwe gutonorera abahinzi umuceri wo kurya uhuye n’ubwoko koperative yagemuye mbere yo gutonora uwo kugurisha no gupfunyika uwo muceri mu mifuka itari iy’ubucuruzi.
Iyo nyandiko ikomeza igira iti: “Inganda ziributswa gukomeza gukorana neza n’amakoperative, ziyafasha kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.”
Amakoperative na yo yasabwe gukorana n’inganda basanganywe mu gihe bafitanye imikoranire myiza no kwirinda ubumamyi.