Rutsiro: Umuvunyi yashishikarije abantu kwimakaza ubuhuza mu gukemura ibibazo

Urwego rw’Umuvunyi rushishikariza abaturage kwifashisha ubwunzi n’ubuhuza mu gukemura ibibazo aho kwihutira kujya mu nkiko kuko bituma bahatakariza amafaranga bagakoresheje mu bindi bibateza imbere.
Byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 9 Kamena 2025, ubwo urwo Rwego rwaganiriye n’abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Kirwa, Umudugudu wa Kajugujugu, rubasaba kwimakaza ubuhuza aho gushyira imbere imanza kuko zitwara byinshi birimo umwanya n’amafaranga zikanabiba inzangano.
Abo baturage basobanuriwe impamvu kwihuza bo ubwabo bakikemurira ibibazo n’amakimbirane ari inzira nziza ibaganisha ku iterambere no kubaho neza kuko amafaranga bagakoresheje muri zo ashobora gukora ibindi bibafasha.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuvunyi Nirere Madeleine, yasabye abaturage kwikemurira ibibazo biciye mu bwunzi n’ubuhuza hatabayemo kujya mu nkiko ku buryo Abunzi bashobora kurangiza amakimbirane.
Yagaragaje ko kandi u Rwanda rushyize imbere ubuhuza bwibanda ku muturage utekanye kandi utuje udafite uwo bahanganye agaragaza ko gukemura ibibazo binyuze mu buhuza bidahenze nko kujya mu manza.
Yagize ati: “Bahoze bavuga ibibazo bitandukanye hano, ariko nta kitagira igisubizo, bikemurwa rero no kuganirira mu muryango, bikemurwa no kubahana na koroherana kuko koroherana ni ikintu gikomeye cyane. Nta bworoherane nta kintu cyagerwaho.”
Yakomeje agira ati: “Ndashaka kubabwira ko ibibazo by’amakimbirane bigomba gukemurwa mu buryo bwiza biciye mu bwunzi n’ubuhuza kuko ni ho turi gushyira imbaraga cyane kurenza ko byaba nk’Urukiko.”
Yagaragaje ko ibyo Urwego rw’Umuvunyi ruri gushyiramo imbaraga harimo no guhugura abunzi kugira ngo icyemezo cy’Abunzi kijye kirangirira ahongaho, ibitakemukiye mu nama y’umuryango , byikemukire mu bunzi”.
Abaturage bagaragaje ko banyuzwe n’impanuro z’Urwego rw’Umuvunyi bahawe ndetse biyemeza gukurikiza ubwunzi kuko basanze hari ubwo bishoraga mu manza zidakomeye.
Uwitwa Rukara Anaclet yabwiye Imvaho Nshya ko yafashe umwanzuro wo kujya ahera mu muryango ikibazo cye aho guhita ajya mu manza mu gihe cyose yagira uwo bagongana.
Yagize ati: “Twishimiye impanuro duhawe kuko ni n’ingenzi cyane by’umwihariko ku buhuza kuko abantu babana ntabwo babura ibyo bapfa rimwe na rimwe binakomeye bakajyanana mu nkiko kandi nyamara hari uburyo ibyo bintu byari bikwiriye guca mu nzira nziza tunyuze mu buhuza bw’umuryango ndetse n’Abunzi.”
Yavuze atazongera kwihutira kurega umuntu atabanje gushaka uko bahuzwa kandi azanabyigisha na bagenzi be batari bahari.
Marcelline Iyingamiye we yagize ati: “Nagiranye ikibazo n’umuntu turaburana tugera mu nkiko biranga, utsinzwe akajurira, utsinzwe akajurira ariko bigeze nyuma tuza guhuzwa n’umuntu umwe mu muryango, aratwunga turongera turahura birakunda ubu tubanye neza.”
Yongeyeho ati: “Iyi nama twahawe rero ni ingenzi. Bakoze kudukebura kandi nzi neza ko buri wese agiye gutangira gukoresha iyo nzira y’ubuhuza kuko njye ndi umuhamya wayo.”
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagaragaje ko u Rwanda rushyize imbere ubuhuza bw’ibanda ku muturage utekanye kandi utuje, ibibazo bigakemurwa binyuze mu buhuza bidahenze nko kujya mu manza.
Yagize ati: “Bahoze bavuga ibibazo bitandukanye hano, ariko nta kitagira igisubizo, bikemurwa rero no kuganirira mu muryango, bikemurwa no kubahana na koroherana kuko koroherana ni ikintu gikomeye cyane. Nta bworoherane nta kintu cyagerwaho.”
Yakomeje agira ati: “Ndashaka kubabwira ko ibibazo by’amakimbirane bigomba gukemurwa mu buryo bwiza biciye mu bwunzi n’ubuhuza kuko ni ho turi gushyira imbaraga cyane kurenza ko byaba nk’urukiko.”
Yagaragaje ko ibyo Urwego rw’Umuvunyi ruri gushyiramo imbaraga harimo no guhugura abunzi kugira ngo “Icyemezo cy’Abunzi kijye kirangirira ahongaho, ibitakemukiye mu nama y’umuryango, bikemukire mu bunzi.”
Umuvunyi Mukuru, Nirere yavuze ko ibibazo byose hamwe bakiriye ari 56 birimo 34 by’ingurane aho basabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kubarira abaturage imitungo yabo no kwihutisha gahunda yo kwishyura abatari bushyurwa.
Ku bibazo by’amakimbirane 34 babonye byari byiganjemo iby’abashakanye batandukana bagatererana abana cyangwa umwe muri bo agakoresha nabi umutungo, agaragaza ko bagiye gukomeza gahunda yo kwigisha abaturage amategeko binyuze mu nteko z’abaturage.
Ibikorwa bya gahunda y’u Rwego rw’Igihugu rw’Umuvunyi yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Rutsiro, yatangiriye mu Murenge wa Murunda ariko ikaba ikomereza no mu yindi Mirenge.


