Kicukiro: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umugore

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Manirarora w’imyaka 28 ukekwaho kuba yaba ari we uherutse kwica umugore we Nyirandikubwimana Devotha bashakanye bitemewe n’amategeko.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Yavuze ko Manirarora yafashwe ku Cyumweru tariki 08 Kamena 2025, akaba yarafatiwe mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, Akagali ka Gitaraga, Umudugudu wa Kajevuba ari na ho yakoreye icyaha akekwaho.

Yafashwe biturutse ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’izibanze.

CIP Gahonzire yavuze ko nyakwigendera yari amaze amezi Abiri ashakanye na Manirarora.

Yakomeje agira ati: “Uyu mugabo akimara kumwica akoresheje icyuma akamukata umuhogo akanamutera icyuma mu mutwe yahise atoroka, akomeza gushakishwa.

Nibwo yafashwe ashaka kwambuka ajya mu gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yahamirije Imvaho Nshya ko uyu mugabo ukekwa, akimara gufatwa yemeye ko ari we wamwishe biturutse ku makimbirane y’amafaranga 50 000 batumvikanyeho uburyo yakoreshejwe.

Polisi ivuga ko kugeza ubu ukekwaho kwiyicira umugore we yamaze gukorerwa dosiye, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Masaka.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Lg says:
Kamena 9, 2025 at 9:43 pm

Abantu hafi yabose bakeneye ko uwishe umuntu nawe yicwa ntabindi bakeneye kumva buli munsi umuntu yafashwe yishe umuntu ejo uko ejobundi uko nyuma yumwaka umwe gusa gereza zizaba zuzuye abicanyi gusa nibicwe murebe ko abantu badasinzira kabiri batumva izo nkuru mbi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE