Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe aranakobwa

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 7, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ibihe bikomeje kuba byiza ku bakobwa baciye mu irushanwa rya Miss Rwanda, aho kuri ubu Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2015, yasabwe anakobwa na Ngenzi Dylan mu birori byabereye kuri ‘Jalia Garden’.

Kuri uyu wa 7 Kamena 2025 ni bwo ibirori by’imisango yabereyemo gusaba no gukwa Miss Vanessa yabaye.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro tariki 27 Nzeri 2024, ubwo Dylan Ngenzi yambikaga impeta y’urukundo Miss Vanessa bari bamaze igihe bakundana, ibyo benshi bashidikanyijeho kubera amateka uwo mukobwa yari afite mu rukundo, aho yagiye yambikwa impeta n’abo bakundanye akagenda azikuramo bitewe no kugira ibyo batumvikanaho.

Iby’umubano wabo byafashe indi ntera binatanga icyizere ku bakunzi babo n’imiryango yombi, ubwo umuryango wa Dylan Ngenzi woherezaga intumwa mu wa Miss Vanessa gusaba no gufata irembo, mu muhango wabaye muri Werurwe 2025.

Ni urukundo bombi bakunze kugira ubwiru kubera ibikomere Miss Vanessa yari yaragiriye mu rukundo, kubera ko umubano wabo bawushyize ahagaragara nyuma y’imyaka irindwi baziranye kuko bamenyanye mu 2018.

Umuhanzi Massamba Intore ni we waririmbiye umugeni ubwo yerekezaga aho imiryango yombi yari iteraniye aje kuramukanya nyuma yo gusaba no gukobwa, mu gihe ibirori byasusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari.

Biteganyijwe ko nyuma y’ibirori byo gusaba no gukwa bizakurikirwa n’ibyo guhekerwa umugeni biteganyijwe ku wa 14 Kamena 2025.

Miss Uwase Vanessa Raissa yaririmbiwe ibihozo na Massamba Intore
Dylan Ngenzi na Miss Uwase Vanessa Raissa bari kumwe n’ababashagaye
Itorero Inganzo ngari ryasusurujije abitabiriye iyo misango
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 7, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE