U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano mu nzego zitandukanye

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 5, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ibihugu by’u Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, azarushaho gukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu mbyombi.

Amasezerano yashyizweho umukono agamije ubufatanye mu nzego zirimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi ni bo bashyize umukono kuri ayo masezerano, bari kumwe n’Abakuru b’ibihugu byombi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko aya masezerano afungura izindi nzira z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cya vuba u Rwanda ruzafungura ambasade muri iki gihugu, mu gihe Algeria yo yari isanzwe ifite Ambasade i Kigali kuva mu 2023.

Perezida Kagame yagize umwanya wo gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algérie, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw’icyo gihugu.

Mbere y’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi, Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algera, aho ibiganiro byabo byibanze ku bijyanye no kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika.

Perezida Paul Kagame yavuze ko aya masezerano afungura izindi nzira z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 5, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE