Kigali: Umusore w’imyaka 20 yamanutse mu igorofa ya 13 ahita apfa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kamena, Ishimwe Thierry w’imyaka 20 yamanutse mu nyubako ndende ahazwi nko kwa Makuza mu Mujyi wa Kigali yikubita hasi ahita apfa, bikekwa ko yaba yiyahuye.

Bivugwa ko yamanutse mu igorofa ya 13 nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire. Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, CIP Gahonzire yavuze ko ibyo byago byabaye saa cyenda n’iminota 10′.

Bikekwa ko nyakwigendera yaba yiyahuye biturutse ku nyandiko yasanganywe.

CIP Gahonzire yagize ati: “Habonetse urwandiko rwanditseho ko arambiwe Isi bitewe n’uko yari ayibayeho, anashimira abamubaye hafi.”

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali irakebura abaturarwanda, ibibutsa ko kwiyahura atari umuyoboro mwiza wo gukemura ibibazo, ahubwo ari ukubyongerera abasigaye.

Ati: “Birashoboka ko waba ufite ibibazo, mu buzima kandi n’abantu benshi bagira ibibazo, ariko ufite ikibazo wakwegera inzego z’ubuyobozi, abajyana ariko ntuhitemo kwiyambura ubuzima.”

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yavuze ko umurambo wa Ishimwe wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kacyiru kugira ngo hamenyekane niba nyakwigendera hari ubundi burwayi yari asanzwe afite.

Polisi y’u Rwanda kandi iranihanganisha n’umuryango wa nyakwigendera ariko ko n’igihugu kiba kibuze amaboko muri rusange.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE