The Ben yateguje ikindi gitaramo gitangiza umwaka wa 2026

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi The Ben uri mu bahanzi bakuru kandi bakunzwe mu Rwanda, yaciye amarenga yo gukora ikindi gitaramo yise ‘The New Year Groove’ gitangira umwaka wa 2026, nyuma y’icyabaye tariki 1 Mutarama 2025.

Yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, anatangaza abahanzi bashobora kuzakigaragaramo, kikazaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Yanditse ati: “Ni nde waba witeguye igice cya kabiri cy’igitaramo “New Year Groove” irimo gutegurwa izagaragaramo ibitunguranye byinshi birimo” (ashyiraho idarapo rya USA n’irya Tanzania).

Amakuru avuga ko ubwo yavugaga ibitunguranye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Tanzania, uyu muhanzi yacaga amarenga ko muri icyo gitaramo hazatumirwamo abahanzi bo muri ibyo bihugu.

The New Year Groove ni igitaramo The Ben yakoze mu ntangiriro z’umwaka turimo, mu rwego rwo gutangiza neza umwaka abakunzi b’ibihangano bye, yanahuje no kumurika umuzingo we yise “Plenty Love.”

Biteganyijwe ko ‘The New year Groove’ igice cya kabiri kizaba tariki 01 Mutarama 2026, hashingiwe ku kuba agikora agamijwe gutangira umwaka yishimanye n’abakunzi be.

Ni nyuma y’uko uyu muhanzi asoje ibitaramo yakoreye i Burayi, muri Canada, muri Uganda n’ahandi, byari bigamije kumurikira abakunzi be alubumu ye nshya yise ‘The Plenty love’.

The Ben, amaze iminsi i Burayi, aho yasanze umugore n’umwana, akaba anategerejwe mu gitaramo ‘Rwanda Convention USA’ kizabera muri Amerika tariki 4-6 Nyakanga 2025.

The Ben yiyongereye kuri Israel Mbonyi wari usanzwe akora ibitaramo bihabwa izina rimwe bigatandukanira ku nshuro bigiye kuba aho akora icuitwa ‘Icyambu Concert’.

The Ben yatangaje ikindi gitaramo gitangiza umwaka gisa n’icyo yakoze mu mwaka ushize
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE