Ubushakashatsi: Mu myaka Irindwi ababa mu nzu zabo baragabanyutse

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda (EICV7) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, bugaragaza ko mu myaka Irindwi ababa mu nzu zabo bagabanutse bituma abakodesha biyongera.

Ababa mu nzu zabo bari 76.5% mu mwaka wa 2017, mu mwaka wa 2024 bagera kuri 72.4%.

Ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko mu mwaka wa 2017 abakodesha bari 16.7% mu gihe mu mwaka 2024 bazamutse bakagera kuri 21.3%.

Abatuye mu midugudu bariyongereye kuko bavuye kuri 59% mu 2017 bagera kuri 68% mu 2024. Ababa mu nzu zisakaje amabati bariyongereye bava kuri 67% bagera kuri 76%.

Abubakishiije rukarakara inyuma bagashyiraho sima, bariyongereye bava kuri 30% mu 2017 bagera kuri 42% mu 2024.

Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda, (EICV7) bugaragaza ko serivisi za ngombwa ziyongereye kuko abakoreshaga amasaha abiri arenga bajya ku Kigo Nderabuzima bavuye ku 8% bagera kuri 7%, mu gihe ubu bakoresha iminota 30 bavuye kuri 22% bakagera kuri 30%.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE