Isiraheli irashinjwa kwica Abanyapalestine 27 bagiye gufata imfashanyo

Igitero cya Isiraheli cyahitanye Abanyepalestine 27 ubwo bari bagiye gufata imfashanyo nkuko byatangajwe n’ubuyobozi ku wa 03 Kamena 2025.
Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe Ubutabazi muri Gaza, Mahmoud Basal, yavuze ko abasivile barashwe n’indege z’intambara ubwo bari mu isangano hafi y’ahazwi nka Al-Alam, uvuye gato ahatangirwa imfashanyo.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko igisirikare cya Isiraheli cyo cyatangaje ko cyarashe nyuma yo kubona abantu bakekwaho kuba bateza ibyago banyura inzira z’ubusamo zitemewe.
Mu itangazo ryasohowe n’Ingabo za Isiraheli (IDF), zavuze ko abasivile ba Palestine batabujijwe kugera ahatangirwa inkunga, kandi ayo masasu yarashwe muri metero 500 uvuye ahatangirwa imfashanyo.
Bongeyeho ko barashe kuko babonaga abo bantu basa nk’intagondwa kandi bashaka guteza umutekano muke.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko iminsi ibaye itatu ikurikirana uko abasivile bicwa.
Umuyobozi w’iryo shami, Volker Türk, yemeje ko abantu bongeye kwicwa bagiye gufata imfashanyo bituma bapfana inzara.
Yagize ati: “Abanyepalestine ibyo bari gukorerwa ni agahomamunwa; gupfa bazize inzara cyangwa gushyira ubuzima mu kaga bagerageza gushaka ibyo kurya byaje ari imfashanyo.”
Ibyo bibaye nyuma y’ikindi gitero cyabaye ku wa 01 Kamena aho Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko cyahitanye abasivile 200 kigakomeretsa abandi basaga 200.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nasser biri i Khan Younis, Atef Al-Hout, yatangaje ko ibitero byo ku wa Kabiri bayhitanye abarenga 24 n’abarenga 37 barakomereka, anemeza ko Isiraheli yarashe mu mbaga y’abasivile bari bategereje imfashanyo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, ku wa 01 Kamena nyuma y’ikindi gitero, yatangaje ko abababajwe no kumva abasivile bishwe bagerageza gushaka ibyo kurya, asaba ko haba iperereza kugira ngo ababikoze babiryozwe.
Yagize ati: “Ndasaba ko haba iperereza ryihuse kandi ryigenga kuri ibyo byabaye, kandi ababikoze bagakurikiranwa.”
Isiraheli yatangije intambara muri Gaza nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abagera ku 1,200, abandi 251 bagafatwa bugwate.
Kuva icyo gihe habarurwa nibura abantu 54,470 bamaze kwicirwa muri Gaza, barimo 4,201 bishwe kuva Isiraheli yongeye kugaba ibitero ku wa 18 Werurwe, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yaho.
