Ubwinshi bw’ibikoresho by’ubwubatsi bitumizwa hanze bigira ingaruka ku ifaranga

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ibyinshi mu bikoresho bikoreshwa mu rwego rw’ubwubatsi hari ibigitumizwa hanze, ibyo bikagira ingaruka ku ifaranga kuko rita agaciro.

Abahanga mu by’ubwubatsi bavuga ko 60% by’ibikoresho inyubako ikenera nibura bigitumizwa hanze, ni mu gihe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya ibikoresho by’ubwubatsi bitumizwa hanze.

Eng Delphin Tuyisenge ufite kampani ya WEMEP yakoze mu mishinga minini y’igihugu irimo ibibuga by’imyidagaduro nka Stade amahoro, BK Arena n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, asobanura ko baterwa igihombo no gutumiza ibikoresho by’ubwubatsi hanze kuko bakenera amadolari.

Ati: “Amafaranga asohoka mu gihugu arimo aratumizwa ibikoresho bitandukanye muri uru rwego rwacu ntabwo bibuze nka 60% y’amafaranga yose dukoresha mu bwubatsi.

Hazamo n’indi mbogamizi yuko kubona idolari kuko kwishyura hanze bisaba mu madolari kandi amafaranga tuba twayavanye ahangaha ari amanyarwanda ugasanga iryo vunjisha ryo kubanza gushaka amadolari ngo utware ku isoko ryo hanze, ugasanga na byo bigutwara igihe kirekire cyangwa se ukanayabura rimwe na rimwe.”

Prof Egide Karuranga umusesenguzi mu bukungu asobanura ko iyo ibitumizwa hanze bikomeje kwiyongera, bigira ingaruka ku ifaranga ry’igihugu.

Yagize ati: “Iyo bikomeje biriya biva hanze ujya gusanga n’ayo kubyishyura arabuze, iyo abuze rero ni ho ubona ibihugu bimwe na bimwe bivuga biti reka tugabanye agaciro k’ifaranga ryacu kugira ngo abaguraga ibintu by’iwacu babashe kugura kuri make, ngaha aho bihurira no gutesha agaciro ifaranga.

Ushobora kureba muri ibyo watumizaga hanze nk’ibyo by’ubwubatsi, urabishaka, ukabikorera iwawe kugira ngo uramire ya madevize yagendaga hanze.”

Ibikoresho by’ibanze byifashishwa muri iyi mirimo harimo umucanga, amabuye, sima n’ibindi, muri byo bikorerwa mu Rwanda ku gipimo gishimishije, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi.

Yagize ati: “Nk’uyu munsi ntabwo u Rwanda rukeneye gukura sima hanze, iyo dukuye sima mu mahanga ni ku bushake kubera yuko inganda dufite ebyiri za sima uyu munsi dufite ubushobozi bwo gukora toni zirenze 2 500 000 ku mwaka mu gihe dukeneye 1 500 000 ku mwaka ya sima mu gihugu hose.

Ni ukuvuga ngo zifite ubushobozi burenze sima ikenewe ahubwo usanga sima yazo nyinshi bayohereza hanze, bakagurisha hano mu Rwanda nibura 70% bya sima.”

Kugeza ubu mu Rwanda, icyiciro cy’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi harimo inganda nini 38 ndetse n’izindi 82 nto n’iziciriritse. 

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko mu byiciro by’inganda enye zizibandwaho harimo n’izitunganya ibikoresho by’ubwubatsi.

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya 2 (NST2), mu nkingi y’ubukungu harimo kureshya abashoramari mu rwego rw’inganda n’urw’ubwubatsi, ku buryo bizajyanishwa no guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga. 

Muri rusange agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kavuye kuri Miliyari zisaga 3 z’Amadorari ya Amerika muri 2017 maze kagera kuri Miliyari zisaga 6 mu mwaka wa 2024, muri byo harimo n’iby’ubwubatsi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE