Abize na bo basigaye bisanga mu bantu bacuruzwa- RIB

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 2, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko icyaha cyo gucuruza abantu gihari kandi kidakorerwa abantu badasobanukiwe gusa kuko mu bagarurwa barajyanywe gucuruzwa harimo n’abize bafite amashuri atandukanye.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena,  mu kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku bikorwa byo gucuruza abantu, aho imibare igaragaza ko muri uyu mwaka hamaze kugarurwa abantu 105 bari bajyanywe gucuruzwa.

Yagize ati: “Nibavuga icuruzwa ry’abantu ntabwo bigikorerwa ba bantu b’abaturage, badasobanutse… Oya! Turabona abize bafite amashuri, na bo batwarwa bagacuruzwa. Abongabo bagaruwe ni abantu rwose bafite ubumenyi.”

Yakomeje asaba urubyiruko kumenya ayo malkuru ndetse bakayabwira n’abandi aho kujya bisanga bagiye gucuruzwa ahantu bahindurwa abacakara, kubashora mu bikorwa by’uburaya, urukozasoni n’ibindi kandi barajyanywe bizezwa umushahara w’umurengera.

Yavuze ko tariki 23 Mata 2025, hagaruwe Abanyarwanda 10 bavuye muri Myanmar, aho bari barashutswe barajyanywe gukoreshwa imirimo y’agahato, mu bikorwa bya forode n’ibindi.

Dr Murangira, ati “Bari barijejwe akazi keza, kuzakora muri za ‘call center’ aho babizezaga ndetse n’umushahara w’amafaranga menshi, hagati y’amadolari y’Amerika 1000 na 1500, babizeza ko uko bakora neza, uko batera imbere ayo mafaranga azagenda yiyongera.”

Dr Murangira yavuze ko amayeri asigaye akoreshwa n’abacuruza abantu arimo kubabeshya kubashakira visa, amashuri yo kwigamo mu mahanga n’ibindi bireshya abantu, usanga bikurura urubyiruko cyane.

Ati “Ikindi abantu bakwiriye kwibutswa, umuntu utazi, utigeze ubona, akugirira impuhwe ate? Rero amwe mu mayeri akoreshwa, abo bantu bacuruza abandi bakoresha uburyo butandukanye. Hari abifashisha imbuga nkoranyambaga, hari abifashisha ibigo bifasha abantu kubashakira amashuri, buruse, gushaka visa cyangwa ngo gufasha abantu kujya hanze.”

Muri rusange gucuruza abantu bikorwa binyuze mu bice bitatu birimo gushaka abantu, uburyo cyangwa amayeri ndetse n’igice cy’impamvu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yakomeje agira ati: “Bashobora kugenda bakagukoresha akazi k’uburetwa, hari abo bashora mu buraya, hari abakurwamo ingingo z’umubiri, hari na ruriya rubyiruko [urwajyanywe muri Myanmar] rukoreshwa mu gukora ibyaha.”

Yavuze ko kugeza ubu nta muntu uragarurwa yarakuwemo zimwe mu ngingo, kuko akenshi uwo babikoreye ahita ahasiga ubuzima cyane ko icyo ababikora baba bagamije atari ugutabara ubuzima bw’uwo bambura ibice by’umubiri.

Dr Murangira yavuze ko kugeza uyu munsi icuruzwa ry’abantu rikiri kuri 0,4% mu Rwanda, ariko agashimangira ko bidakwiye kureberwa mu mibare kuko nta muntu n’umwe ukwiye gucuruzwa.

 Ati “Ntabwo uburemere bw’icuruzwa ry’abantu twagombye kuburebera mu mibare, bwagombye kugaragarira mu mugambi mubisha bariya bagizi ba nabi baba bafite, aho bashaka guhindura ikiremwamuntu, bagahindura umuntu igicuruzwa. Uburemere bwacyo bwagombye kureberwa muri icyo gikorwa cy’iteshwagaciro.”

RIB yaboneyeho gushimangira ko  Leta y’u Rwanda yashyizeho ibihano biremereye cyane ku bagira uruhare mu bucuruzi bw’abantu, kandi ngo hari n’ingamba zikomeye zashyizweho zirimo kugirana imikoranire ya hafi n’ibihugu byakunze kugaragara ko ari byo bijyanwamo Abanyarwanda bajyanwa gucuruzwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 2, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE