Handball: Equity Bank HC na Gorillas WHC zegukanye irushanwa ryo kwibuka 31

Equity Bank HC yo muri Kenya mu bagabo na Gorillas WHC yo mu Rwanda mu bagore zegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wa Handaball.
Imikino ya nyuma y’iri rushanwa ryabaye iminsi itatu, yasojwe ku Cyumweru, tariki ya 1 Kamena 2025 muri Petit Stade i Remera.
Iri rushanwa ryakinwe mu bagabo n’abagore, hitabira amakipe yo mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda.
Mu bagore hitabiriye amakipe umunani ari yo Three Stars, Gorilla HC, UR Rukara, UR Huye na ISF Nyamasheke zo mu Rwanda. Harimo kandi UPDF na Makerere University zo muri Uganda na JKT yo muri Tanzania.
Igikombe cyegukanywe na Gorillas HC yo mu Rwanda nyuma yo gutsinda UPDF yo muri Uganda ibitego 44-36.
Mu bagabo, umukino wa nyuma wahuje Police HC Equity Bank HC
Umukino watangiye utuje ku mpande zombi amakipe yombi agenda mu gutsinda ibitego dore ko iminota 16 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe n’inwe yari yageze ku bitego icumi.
Amakipe yombi yasoje igice cya mbere anganya igitego 13-13.
Mu igice cya kabiri, Equity Bank yagarukanye imbaraga itangira kongera umubare w’ibitego ndetse ijya imbere ya Police ku bitego 20-17.
Police HC yakomeje kugorwa no gutsinda ibitego ku buryo yabonaga imbere y’izamu aho abakinnyi bayo nka Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves cyabagoye cyane bahusha uburyo ndetse na za penaliti kandi ari bo ngenderwaho.
Umukino ubura amasegonda 25 ngo urangire Police HC yarushwaga igitego kimwe yongeye guhusha uburyo bukomeye imbere y’izamu.
Iri kosa bakoze ryahise rikosorwa na Equity HC yahise irikosora itsinda igitego cyahise kirangiza umukino yegukana igikombe itsinze Police HC ibitego 28-26.
Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na APR HC nyuma yo gutsinda UPDF yo muri Uganda ibitego 33-26.



