Ku Isi buri mwaka hajugunywa Toni miliyoni 400 za pulasitiki

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije, UNEP, ritangaza ko ku Isi buri mwaka nibura hajugunywa toni miliyoni 400 za pulasitiki.
Amazi yajugunywemo amacupa abikwamo shampo, imyenda ya polyester n’ibindi bicuruzwa bya pulasitiki ni bimwe mu biteza ikibazo gikomeye cy’umwanda ukomoka kuri pulasitiki.
Inzobere mu kurengera ibidukikije zivuga ko iyi migirire igira uruhare mu kwangiza ibidukikije, gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga no kongera imyuka yangiza ikirere bigatuma habaho ihindagurika ry’ibihe. Ibi ni ibibazo bishobora gukemuka.
Elisa Tonda, Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije, yagize ati: “Kwanduza ibidukikije n’imyanda ya pulasitiki ni kimwe mu bibazo bikomeye Isi ihanganye na byo, ariko ni ikibazo dushobora gukemura.”
Ibihugu birimo kuganira uko hashyirwaho amasezerano mpuzamahanga yo gukemura burundu iyanduzwa ry’ikirere rikomoka kuri pulasitiki.
Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije wizihizwa tariki 05 Kamena buri mwaka, uzibanda ku kurwanya ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki.
Ku itariki 29 Gicurasi uyu mwaka, mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ihamagarira abatuye Isi kurwanya ihumana ry’Ibidukikije riterwa na pulasitiki.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA, kibinyujije kuri X yahoze ari Twitter, cyagize kiti: “Twirinde kujugunya imyanda ya pulasitiki ahabonetse hose, twubake u Rwanda rucyeye kandi rutoshye.”
Ni mu gihe insanganyamatsiko igira iti ‘Twese hamwe, turwanye ihumana riterwa na pulasitiki’.
Umuryango w’Abibumbye mu 2023 wagaragaje ko inyanja zifata hejuru ya 90% by’ubushyuhe bw’Isi ndetse na 25% by’imyuka ya karubone isohorwa n’ibikorwa bya muntu.
Icyo gihe wagize uti: “Iyo hatabaho inyanja, Isi yari kuba ishyushye kuruta uko imeze ubu.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije utangaza ko uyu munsi pulasitiki ari ingenzi mu bice by’Isi biteye imbere.
Pulasitiki zikoreshwa mu buvuzi. Guhera mu myaka ya 1950, abashakashatsi bagereranya ko abantu bamaze gukora toni miliyari 9.2 z’ibikoresho, aho hafi toni miliyari 7 zabyo zabaye imyanda.
Hafi 9% by’ibikoresho bya pulasitiki ni byo bikoreshwa bundi bushya, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere (OECD) ryabigaragaje.
Uyu muryango ukomeza uvuga ko ibikoresho byinshi bikozwe muri pulasitiki bitagenewe gukoreshwa inshuro nyinshi cyangwa gutunganywa ngo byongere gukoreshwa.
Bimwe biroroshye cyane ku buryo bitashobora gutunganywa, mu gihe ibindi bishobora gutunganywa inshuro imwe cyangwa ebyiri gusa.
Icyakoze ngo ibihugu byinshi ntibifite uburyo bukwiye bwo gukusanya no gutunganya imyanda ya pulasitiki.