Hari icyumweru kimwe twavanyeho inzu 123 – Umujyi wa Kigali

Kuva mu kwezi kwa Mata kugeza uyu munsi, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko habaruwe inzu zisaga 800 zubatswe binyuranyije n’amategeko. Hari n’icyumweru kimwe cyabaruwemo inzu 123 zavanyweho kubera kubakwa mu kajagari muri Kigali.
Ibi bituruka ku kuba Umujyi wa Kigali warateguye sisiteme y’ikoranabuhanga iwufasha gukoresha amashusho y’icyogajuru mu rwego rwo kumenya inyubako zose zizamutse ku butaka bw’Umujyi wa Kigali.
Biri Mu rwego rwo gukomeza kunoza ubugenzuzi mu Mujyi wa Kigali harebwa uburyo abubaka n’abakora imishinga itandukanye bakurikiza amategeko agenga imiturire n’imyubakire.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ibikorwa remezo, Fulgence Dusabimana, yabwiye Imvaho Nshya ko kuva hatangira gutangwa impushya zo kubaka hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu Mujyi wa Kigali habarurwa inzu zihubatse zisaga 500 000.
Bisobanuye ko ari inzu zatangiwe urushushya rwo kubaka kuva mu 2013 kugeza uyu munsi, hatabariwemo izari zisanzweho n’izasenywe.
Mu kiganiro cyihariye yahaye Imvaho Nshya, yagize ati: “Habarurwa inzu zisaga 800 zishobora kuba zarubatswe binyuranyije n’amategeko (Potential illegal) biturutse ku makuru atangwa n’icyogajuru.
Hari n’icyumweru kimwe twavanyeho inzu 123 ariko mu mirenge itandukanye, kandi icyo gihe nta n’umwikomo ngo ni kanaka, oya.
Umugenzuzi amanuka afite urutonde rwa UPI na nyirayo, aje kureba icyo icyogajuru cyabonye ahongaho ni igiki.”
Yavuze ko hejuru ya 80% umugenzuzi agenda agasanga icyo icyogajuru cyerekanye ari cyo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, asobanura ko buri cyumweru icyogajuru gitanga amafoto agaragaza inyubako nshya zazamuwe.
Ifoto yafashwe ihuzwa na sisiteme itanga ibyangombwa n’aho ubutaka buherereye bityo ubuyobozi bukamenya ko inyubako runaka irimo kuzamuka idafite ibyangombwa cyangwa ibifite ndetse hakagenzurwa niba yubahirije ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire.
Abaturage bazamura inyubako ahantu hatemewe, icyogajuru gifasha Umujyi wa Kigali kubimenya bikiba muri icyo cyumweru bityo ibyemezo bigafatwa inzu itarazamuka cyangwa ngo usange ikuweho yararangiye.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva, agira ati: “Ibyo biradufasha kugabanya impaka nyinshi ziba hagati y’abantu bubaka binyuranyije n’amategeko cyangwa n’abayobozi bamwe mu nzego zibanze bashobora kuba babikora mu buryo butari bwo.”
Kuva hatangira igeragezwa ry’icyogajuru kigenzura imyubakire mu Mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Mata, icyogajuru cyagaragaje ko hari Imirenge iza ku isonga mu kubakwamo akajagari.
Umurenge uza ku isonga mu kubaka mu kajagari mu Mujyi wa Kigali, ni Umurenge wa Jabana wo mu Karere ka Gasabo.
Icyogajuru cyerekanye ko Umurenge wa Bumbogo muri Gasabo, hazamukamo inyubako zubakwa nta byangombwa.
Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ni wo uza ku isonga mu hagaragara akajagari mu gihe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere ari wo icyogajuru cyerekanye ko hazamukamo inzu zubakwa mu kajagari.
Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba, Umujyi wa Kigali uzamurika ku mugaragaro icyogajuru gitanga amafoto y’ahazamuka inzu z’akajagari mu Mujyi wa Kigali.