Abanyakigali bazindukiye muri Siporo Rusange ya mbere ya Kamena 2025

Kuri iki Cyumweru tariki 1 Kamena 2025, abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi bo mu nzengo zitandukanye, babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ ya mbere y’ukwezi kwa Kamena.
Nk’uko bimaze kuba akamenyero, buri nshuro ebyiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu Turere dutatu tuwugize bagakorera hamwe siporo.
Kuri iki Cyumweru abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru.
Mu bayitabiriye harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel n’abandi.
Mu gihe umubane munini bakora siporo yo kwiruka n’amaguru, ku rundi ruhande abandi baba bakina imikino itandukanye nka Road Tennis, Fencing, no kunyonga igare.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe siporo rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, uzafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.
Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.
Ni mu gihe bicugwa ko Igihugu na cyo kizazigama agera kuri miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara ziganjemo izitandura (NCDs).













