Meddy na The Ben bagiye kongera guhurira mu gitaramo muri USA

Umuhanzi Meddy agiye kongera guhurira na The Ben basanzwe ari inshuti mu gitaramo giteganyijwe muri “Rwanda Convention USA”, cyateguwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31.
Rwanda Convention USA, izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva tariki 4-6 Nyakanga 2025.
Meddy yari asanzwe aririmba muri icyo gitaramo ariko ubu azaririmba mu gitaramo nk’umuhanzi mukuru.
Uretse Meddy na The Ben bazahurira muri icyo gitaramo cya Rwanda Convention USA hanatumiwemo Massamba Intore, umunyabigwi mu njyana gakondo, uzatarama mu gace bise Kwibohora Celebration kazabimburira ibyo bikorwa byose.
Muri Rwanda Convention USA, hazaba harimo ibice bitandukanye birimo gusingiza no kuramya (Praise & Worship) bizayoborwa n’abaramyi bakunzwe, ibiganiro byubaka ku rubyiruko, imiryango, ubucuruzi n’imiyoborere.
Hazanabamo imurikabikorwa, aho abikorera n’abanyamahirwe mu bucuruzi bazasangiza abandi ubumenyi n’amahirwe ari ku isoko.
Rwanda Convention USA igiye kuba ku nshuro ya 15 kuko yabaye bwa mbere mu 2010, ikaba ifatwa nk’imwe mu nama zifatika zihuriza hamwe Abanyarwanda baba mu mahanga.