Kayonza: Buhabwa bishimiye isoko rya miliyoni 63 Frw bubakiwe

Abaturage bo mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza basanzwe bakorera mu isoko rito rya Buhabwa bishimira isoko ryiza ryuzuye ritwaye miliyoni 63 Frw aho baritegerejeho kunoza imikorere yabo, bagatandukana no kunyagirwa ndetse no kwicwa n’izuba.
Abacururiza mu gasoko gasanzwe karemera hanze ku musozi babwiye Imvaho Nshya ko imyaka ishize ari myinshi bakorera mu buryo bubagora bazaga gucuruza izuba rihumbye, ubundi imvura yagwa bakazinga bakajya kugama.
Twizerimana Sandrine ucuruza ibirayi yagize ati: “Turashima cyane isoko ryiza ryuzuye inaha kuko rigiye kutubera igisubizo gikomeye ku mikorere yacu.Ubusanzwe imikorere yatugoraga cyane.Mu gihe cy’,imvura twanyagirwaga rimwe na rimwe tukanurs tukajya gushaka aho twugama, hari ibicuruzwa byangirikaga binyanyagira mu nzira ibindi bikangizwa n’amazi.”
Mugenzi we Nyiranziga Dorothee na we yagize ati: “Ni amashimwe akomeye cyane ku buyobozi bwacu bukomeje kutugezaho iterambere. Ubundi inaha twahitaga ku ishyamba cyangwa kuri pariki. Wasangaga ubuzima bwose ari ugukoboka, kubera kutagira bimwe mu bikorwa remezo, ubu rero icyizere ni cyose ku kunoza imikorere kuko tubonye soko rigezweho twubakiwe.”
Akomeza agira ati: “Ubu ntabwo tukiri abo ku ishyamba, twubakiwe isoko, amashanyarazi yarahageze, hari amashuri n’ibindi.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi buvuga ko iryo soko ryubatswe rigiye guhindura byinshi birimo imikorere y’abarena isoko ariko rikabafasha mu gutuma santere ya Buhabwa igira isura nziza.
Philippe Uramutse ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri uwo Murenge agira ati: “Icya mbere igikorwa nk’iki kiba gituma santere ikura kandi ikagira isura nziza. Icy’ibanze cyane ariko ni ugutuma abaturage bacu babona ko Ibikorwa biba ahandi n’abo bibabereye. Bagakorera ahantu heza bagacuza neza bakinjiza kandi bakaninjiriza Igihugu.”
Akomeza agira ati: “Iyo umuturage abona akorerwa ibyo akeneye bituma yiyumva nk’umunyagihugu witaweho, utaribagiranye bityo n’urukundo rw’igihugu cye ntirucogore.”
Isoko rya Buhabwa ryuzuye ritwaye miliyoni 63 z’amafaranga y’u Rwanda, rifite aho gucururizwa n’abantu 60 bafite aho kubika ibicuruzwa byabo, ubwiherero n’ikimpoteri cya kijyambere gifite umwanya w’ahajya imyanda ibora n’itabora.
Ni isoko ryubatswe mu gice cyatujwe nyuma y’umwaka w’i 1994 nabwo haka hari higanje Ibikorwa by’ubworozi ariko mu gihe cya komisiyo y’isaranganya ry’,ubutaka Yiswe komisiyo ya Ibingira mu 2008,ibi bice byaratuwe cyane ndetse nkuko byagarutsweho n’abaturage ubu hamaze kugezwaho ibikorwa remezo bitandukanye.



