Kigali, umujyi wa 2 ukunzwe cyane mu kwakira inama muri Afurika

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abategura Inama n’Ibikorwa Rusange (ICCA) ryashyize Kigali ku mwanya wa kabiri mu mijyi ikunzwe cyane muri Afurika mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga, na ho u Rwanda ruba urwa gatatu mu Bihugu bya Afurika.
Bivugwa ko Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali, wakomeje kuguma kuri uwo mwanya ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama (RCB/Rwanda Convention Bureau) cyatangaje ko kuba u Rwanda ruhora mu myanya ya mbere mu kwakira neza inama mpuzamahanga bishimangira ibigwi byubatswe ku gihugu nk’ahantu hizewe kandi hifuzwa n’abategura ibirori n’ibikorwa mpuzamahanga.
Icyo kigo cyatangaje ko kuzamuka ku rutonde ari umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu bikorwa bitandukanye, harimo politiki y’u Rwanda yo gutanga viza ku bageze mu gihugu bose, ibyerekezo byagutse bya RwandAir, ndetse n’uko Kigali ifite ibikorwa remezo bigezweho mu kwakira inama n’ibikorwa bikomeye bya MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions).
Ibikorwa remezo bikomeye birimo Kigali Convention Centre, BK Arena, Stade Amahoro, n’Intare Conference Arena, n’ibindi byinshi bifite ubushobozi bwo kwakira inama zikomeye n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.
RCB ivuga ko mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga 52.000 bitabiriye inama n’ibindi bikorwa, aho byinjije miliyoni 84,8 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 133 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri abo bitabiriye, abarenga 17.000 bitabiriye inama mpuzamahanga z’imiryango yihariye, zirimo nk’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA), Inama ya Politiki ya ICANN 80, Inama Mpuzamahanga y’Impuguke mu Bumenyi n’Inama za Leta (INGSA), ndetse n’Inama ya Afurika ku Miterere y’Ubuhinzi (Africa Food Systems Forum).
Jane Karemera, Umuyobozi Mukuru wa RCB, yagize ati: “Turishimira kubona u Rwanda na Kigali bigaragazwa nk’ahantu ha mbere mu kwakira inama mpuzamahanga muri Afurika. Ibi ni ibisubizo by’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu rwego rw’ibikorwa n’ibirori, ndetse n’icyizere imiryango mpuzamahanga igirira u Rwanda nk’ahantu heza ho guteguriramo inama. Uru rutonde rutwongerera imbaraga mu kongera serivisi no gutegura neza ibikorwa mpuzamahanga.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rwatangaje ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni 647 z’Amadolari ya Amerika asaga miliyari 900 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2024.
Leta iteganya ko mu 2025, ubwo bukerarugendo buzagera kuri miliyoni 700 z’Amadorari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 980 z’amafaranga y’u Rwanda.