Kenya: Gen. Mubarakh mu Nama y’Abagaba b’Ingabo muri Afurika

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga yitabiriye inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo muri Afurika (ACHOD) irimo kubera i Nairobi muri Kenya, iri kwiga ku mutekano no gushyira hamwe mu mikoranire.
Iyo nama yo ku wa 27 Gicurasi 2025, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Kenya, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga William Ruto, yahurije hamwe Abagaba Bakuru 38 muri Afurika n’Ingabo zikaba n’Intumwa za Amerika muri Afurika.
Abo bagaba bakaba barebeye hamwe uko bateza imbere ubufatanye mu mutekano w’Akarere no kurebera hamwe ibibazo bahuriyeho.
Perezida Ruto yagaragaje ko ari iby’agaciro kuba iyo nama ibereye ku butaka bw’Afurika, kuko ari ubwa kabiri yabera kuri uwo mugabane.
Yongeyeho ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko Afurika ikomeje kugira uruhare mu kwigenera gahunda zayo z’umutekano.
Yavuze ko umutekano wa Afurika ukwiye gushingira ku bufatanye kuko iyo igihugu kimwe kidatekanye bigira ingaruka ku kindi.
Yagize ati: “Iyo igihugu kimwe cyangwa Akarere kadatekanye, ingaruka zibasira ibindi bihugu, bikagira ingaruka ku mibereho y’abaturage, ubukungu ndetse n’iterambere. Umutekano nyawo muri Afurika ugomba kuba ufite intego z’umugabane wose kandi ushingiye ku bufatanye.”
Umunyamabanga w’Ingabo za Kenya Soipan Tuya, yashimangiye ko amahoro arambye asaba ubufatanye bw’akarere n’imiryango mpuzamahanga.
Gen. Michael Langley, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika muri Afurika (U.S. Africa Command), yagaragaje ko kuba ibiganiro byabereye muri Afurika bigaragaza agaciro k’ubufatanye no gukemura ibibazo by’umutekano bihuriweho.


