Abagore bagezweho n’inguzanyo ubukungu bw’igihugu bwakwiyongera – BNR

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 28, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, butangaza ko hakiri icyuho mu kubona inguzanyo ku bagore mu gihe bagerwaho na serivisi z’inguzanyo byakongera ubukungu mbumbe bw’igihugu.

Byagarutsweho na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, mu Nama Mpuzamahanaga y’Ihuriro ry’Abagore bakora mu rwego rw’Imari (Financial Alliance for Women Annual Summit) irimo kubera i Kigali.

Soraya yavuze ko mu nyigo yakozwe na Banki y’Isi, yerekanye ko ugereranyinje inguzanyo zijya ku bagore n’izijya ku bagabo, hakirimo icyuho kigera kuri Tiliyari 6 z’amadolari ya Amerika.

Yagize ati: “Byerekana ko icyo cyuho umuntu ashoboye kubona inguzanyo zikagera kuri abo bagore bari mu bucuruzi cyangwa se bikorera, ubukungu mbumbe bw’igihugu bwakwiyongeraho ayo mafaranga.”

Akomeza agira ati: “Natwe mu Rwanda twasanze ko mu nyigo yakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) cyerekana ko 40% by’ibigo by’ubucuruzi byanditse mu Rwanda, ari iby’abagore.

Ariko inguzanyo zibageraho ni 25% z’inguzanyo zose zitangwa muri ibyo bigo, ugasanga rero haracyarimo icyuho.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya, avuga ko ku rundi ruhande hakiri icyuho mu kuba abagore bagera kuri serivisi z’imari ugereranyije n’abagabo kuko abagore bahabwa inguzanyo na za banki bakiri 25%.

Yagaragaje ko muri iyi nama iteraniye i Kigali, higwa kuri izo mbogamizi ariko n’ibisubizo kugira ngo hongezwe inguzanyo na serivisi z’imari kuri abo bagore b’abacuruzi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 28, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE