Abagore bari mu rwego rw’imari barabikwiye- Jeannette Kagame

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 28, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abagore bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’urwego rw’imari ashimangira ko u Rwanda rukataje mu kwimakaza ubukungu n’imari bidaheza ndetse kubaha ijambo atari impuhwe ahubwo babikwiye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanaga y’Ihuriro ry’Abagore bakora mu rwego rw’Imari (Financial Alliance for Women Annual Summit) irimo kubera i Kigali.

Madamu Jeannette Kagame ni Umuyobozi Mukuru w’Imena (Champion) ushyigikiye guteza imbere abagore mu rwego rw’imari haba mu Rwanda no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

Muri iyo nama yashimiye ko i Kigali hatangijwe Ihuriro ry’Ibigo by’Imari byiyemeje kongera inkunga imishinga y aba rwiyemezamirimo b’abagore (Women Entrepreneurs Financing Code), aho ibigo bitanga serivisi by’imari byafashe ingamba zo kongera ubushobozi bitera imishinga y’abagore ku Isi.

Yagize ati: “Aya masezerano, yatubere umusingi ukomeye mu kwimakaza ubukungu budaheza, turimo kugarukaho uyu munsi. Ndabashyigikiye.”

Yongeyeho ati: “Iri huriro ntabwo ari politiki iriho gusa ahubwo ni uburyo abagore basanzwe bari mu rwego rw’imari bazongererwa imbaraga, kandi u Rwanda ruri mu nzira yo kubaka urwego rw’imari rudaheza n’umwe mu kugera ku bukungu.”

Yibukije ko u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba igihugu gifite ubukungu buringaniye mu 2035, no kuba mu bihugu byateye imbere mu 2050.

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kugira izo ntego zigerweho bikenewe ko abantu bakurwa mu gukora ibikorwa by’imari biciriritse ahubwo bagafashwa kuba abikorera bakomeye, by’umwihariko hakibandwa ku bagore bakora imirimo ibyara inyungu.

Yavuze ko hakwiye kwibandwa ku bagore benshi bari mu rwego rw’ubuhinzi kandi urwego rukaba rukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu aho bwagize uruhare rwa 25% mu 2024.

Ati: “Gushyigikira ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abagore, ni amahitamo afite inshingiro. Abagore ni abanyembaraga bashobora gukora imirimo myinshi icyarimwe, batega amatwi kandi bita ku byo bakora, bashingiye ku byo bafite bibakikije bagakora imirimo idahemberwa n’ihemberwa, bagamije gusigasira ubuzima.”

Yabajije abitabiriye inama icyakorwa kugira ngo abagore batezwe imbere bityo bakomeze kugera ku mari no kubona uburyo bwo kuyishora.

Ati: “Ubushobozi bw’abagore burigaragaza kandi bishingiye ku byo bize banashoboye nk’uko bimeze ku bagabo, biri mu gushaka uburyo bwo kubona icyahangana n’ibibibazo bihari.”

Yungamo ati: “Banki nyinshi zo mu Rwanda, ziyobowe n’abagore, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu ni umugore, ndetse n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ni umugore.”

Yashimangiye ko uko guha imyanya abagore bikomeza kubaremamo icyizere cyo guteza imbere urwego rw’imari rudaheza.

Ati: “Mu bijyanye n’uburinganire, Guverinoma yabonye ko bitanga umusaruro. Igihe cyose umugore afashijwe kubona amahirwe no kugirirwa icyizere ashobora gukora ibintu by’indashyikirwa ku bukungu bwacu.

Guha ijamabo abagore mu rwego rw’imari ntabwo ari urukundo nta n’ubwo ari impuhwe, ni umurongo w’ubukungu bw’igihugu, ubudahereranwa no kwimakaza umuco wo kurushanwa ku Isi, kandi ibyo bigenewe buri mugore wese w’Umunyarwandakazi.”

Jeannette Kagame yagaragaje hagati y’umwaka wa 2020 na 2024, igipimo cyo gufasha abagore kugera ku mari cyavuye kuri 74% kigeza kuri 90%, ashimangira ko urugendo rukomeje kugira bigera ku 100%.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwimakaze kudaheza n’umwe mu bijyanye n’ubutabera n’imari nk’inkingi z’ingenzi mu iterambere, maze yongera gushimangira ko abagore bazakomeza kwitabwaho mu gukurikirana imishinga yabo, guhabwa amahugurwa mu bijyanye n’imari n’ibindi bituma urwego rw’imari rutera imbere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 28, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE