Diamond yemeje ko agiye gukorana na Chameleone

Umuhanzi uri mu bakunzwe banafite izina muri Afurika Diamond Platnumz, yemeje ko uko byagenda kose uyu mwaka ugomba kurangira akoranye indirimbo na Jose Chameleone.
Si ubwa mbere Diamond yumvikanye avuga ibyo gukorana indirimbo na Jose Chameleone, kuko yabivuze bwa mbere ubwo yari mu gitaramo yakoreye i Kampala ku wa 14 Nyakanga 2023.
Icyo gihe yahaye icyubahiro Jose Chameleone anaririmba indirimbo ‘Nkumira Omukwano’ ya Aziz Azion ayitura Zari wahoze ari umugore we banafitanye abana babiri.
Icyo gihe yagize ati: “Ndashaka ko mwumva iki kintu, Jose Chameleone ni umuhanzi w’icyitegererezo muri Afurika. Ndashaka ko abantu bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bumva agaciro ke!”
Uyu muhanzi avuga ko yifuza gukorana na Jose Chameleon nk’umwe mu banyabigwi bo muri Afurika y’Iburasirazuba mu muziki, kandi azakora uko ashoboye uyu umwaka ukazarangira bigezweho.
Uku kwiyemeza gukorana na Jose Chameleone kwa Diamond Platinumz, byaje gukomwa mu nkokora n’uburwayi Jose Chameleone yagize mu mpera z’umwaka ushize, ariko yiyemeza ko umwaka wa 2025 uzasiga bamaze gushyira mu bikorwa umushinga wabo.
Yagize ati: “Uyu mwaka, ndashaka ko urangira narakoranye indirimbo na Jose Chameleone. Igihe nashakiraga gukorana na we indirimbo, ni cyo gihe yari arwaye.”
Diamond Platinumz yongeye gutangariza ubufatanye bwe na Jose Chameleone mu gitaramo yahuriyemo na The Ben muri Uganda mu cyumweru gishize.
Ni mu gihe hashize iminsi abatari bake biteguye kumva indirimbo azahuriramo na Bruce Melodie.
Diamond avuze ibi mu gihe nanone Jose Chameleone we arimo kubarizwa mu Rwanda, aho yataramiye abakunzi be mu ijoro ry’itariki 25 Gicurasi 2025 nyuma y’imyaka 8 atagera muri iki gihugu yita ‘imuhira’.
Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi ashobora kuzatarama mu birori byo gushyikiriza ikipe ya APR FC igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho biteganyijwe ko umukino APR FC izakiramo Étincelles ushobora kuzabera kuri Sitade Amahoro.
Biteganywa ko ikipe ya APR FC izaba itwaye icyo gikombe ku nshuro ya 23 zirimo 6 iheruka kugitwara yikurikiranya.
