Musoni Protais yongeye gutorerwa kuyobora PAM-Rwanda

Abanyamuryango basaga 300 b’Umuryango uharanira Ubwigenge, Agaciro na Kwigira kwa Afurika ishami ry’u Rwanda, PAM-Rwanda, bongeye kugirira icyizere Musoni Protais ngo yongere kuyobora uyu muryango mu myaka Itatu iri imbere.
Ni amatora yabereye mu Ngoro Ishinga Amategeko ku Kimihurura kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi, mu Nteko rusange yahuje abanyamuryango ba PAM-Rwanda ku rwego rw’igihugu.
Inteko rusange yatoye Chairman PAM-Rwanda, Musoni Protais, ku majwi 100%.
Yungirijwe na Twagirimana Epimaque watowe n’amajwi 336 mu gihe Nyiragwaneza Athanasie yatowe n’amajwi 324 ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa PAM-Rwanda.
Epimaque Twagirimana, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Umuryango Panafrican Movement ishami ryo mu Rwanda.
Musoni Protais, yavuze ko urugamba rutazaba rurerure mbere ya 2063 kandi ko rutazahinyuza intwari.
Yavuze ko kudacika intege bijyana no kuzirikana intege nkeya ziba zaragaragaye ku banyafurika bityo bakazishakira ibisubizo.
Chairman Musoni akomeza agira ati: “Ntituzaba wa munyafurika dushaka, tutabanje kuba Umunyarwanda ukwiye.
Dukwiye kwirinda ingeso twagiye dushyirwamo n’ubukoloni, gukoresha amafaranga mu itangazamakuru n’ibindi byinshi bakoresha.”
Mu ijambo rye, yavuze ko Afurika itangiye guhinduka kandi ko bishobora kudutungura kuko birimo guhera mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba.
Nyiragwaneza watowe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa PAM-Rwanda, yijeje ko azakorana neza n’abandi anashimira abanyamuryango bamugiriye icyizere.
Agira ati: “Intego za PAM nzifata nk’imbuto nziza kandi buri wese akwiye kugira imbaraga mu kuzuhira ku buryo zikura neza ariko no guharanira bwa bumwe bwacu by’umwihariko nk’Abanyarwanda.”
Imyaka 62 irashize Afurika isa nibonye ubwigenge, mu gihe uyu mugabane ukibarizwamo intugunda za hato na hato, inzara mu bice bitandukanue byayo n’ibindi bibazo by’urudaca birimo n’intambara.




Amafoto: Urinzwenimana Mike