Rutsiro: Nyirabagesera yubatse inzu ya miliyoni 6 abikesha ubuvumvu

Nyirabagesera w’imyaka 52 umaze imyaka 10 akora ubuvumvu, avuga ko uwo mwuga wahinduye ubuzima bwe, aho ubu buri gihembwe bumwinjiriza amafaragnga y’u Rwanda asaga 260 000 yubatsemo inzu ya miliyoni 6, agura inka, akanishyura abakozi.
Nyirabagesera utuye mu Mudugudu wa Bwinyana, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musasa, mu Karere ka Rutsiro, avuga ko yatangiye afite umuzinga umwe wa gakondo, awukoresha gusa mu kubona ubuki bwo kwirira cyangwa se gukoresha nk’umuti.
Nyuma yaje kubona ko ubwo bworozi bushobora no kumuteza imbere, atangira kubushyiramo imbaraga.
Yagize ati: “Natangiye mfite umuzinga umwe wa gakondo. Nifuzaga gusa kubona ubuki bwo gukoresha mu rugo. Nyuma nabonye ko ari umwuga ushobora kuzamura imibereho yanjye, niyemeza kubukora ku buryo buhamye.”
Akomeza asobanura ko kwiyongera kw’imbaraga yabugize nyuma y’amahugurwa yahawe na UNESCO ishami ry’u Rwanda, bwatumye atangira korora inzuki mu buryo bwa kijyambere.
Yagize ati: “UNESCO yaduhaye amahugurwa, itwigisha korora inzuki neza bya kijyambere, banaduha imizinga ya kijyambere. Ubu nkuramo amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ayo kwishyurira abana ishuri ndetse no kubona ibikoresho byo mu rugo.”
Nyirabagesera avuga ko ubu yinjiza amafaranga asaga 260 000 Frw buri gihembwe, agasagurira inguzanyo yubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni 6 Frw, ndetse afite abakozi ahemba buri kwezi.
Yagize ati: “Muri ubu bworozi sinabura nibura ibilo 75 by’ubuki mu gihembwe, bikanyinjiriza amafaranga y’u Rwanda 262,500. Byatumye nkorana na banki, nteza imbere umuryango wanjye, ndetse nshora no mu buhinzi.”
Dr. Gasingirwa Christine, uhagarariye UNESCO mu Rwanda, avuga ko ubuvumvu ari umwuga ushobora gufasha abagore kwiteza imbere no kwinjira mu bukungu.
Yagize ati: “Umugore arashoboye. Nta murimo w’abagabo gusa, iyo yahawe amahirwe n’ubumenyi, ashobora guteza imbere umuryango we. Turashishikariza abagore kwibumbira mu matsinda, bagurisha umusaruro, banungurane ibitekerezo.”
Mu Karere ka Rutsiro habarizwa amatsinda y’abagore yorora inzuki atatu ari yo COAPIRU, COADACE na COVED.
Aka karere gafite ibidukikije bituma inzuki zororoka neza, cyane cyane kubera ishyamba rya Gishwati–Mukura rikungahaye ku bimera.
