Nyagatare: Akazi yahawe muri VUP katumye yiyubakira inzu

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 24, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Nyirabaginama Angelique umuturage wo mu Karere Ka Nyagatare, mu Murenge wa Mimuri avuga ko yahinduriwe ubuzima na gahunda ya VUP yabyaje umusaruro akazi yahawemo kakamufasha kwiyubakira inzu yo kubamo ava mu icumbi.

Uwo mubyeyi w’imyaka 35 ufite abana batatu avuga ko atahiriwe n’urushako, aho byatumye agira inibereho mibi abaho mu buzima bwo guca inshuro no gucumbika we n’abana be.

Yaje gutoranywa mu batishoboye bahuzwaga n’amahirwe yo kuba umugenerwabikorwa wa VUP mu 2021, ahabwamo akazi akorera 1500Frw ku munsi, afata ingamba zo kwizigama no gukorera ku ntego.

Ati: “Nahawe gukora muri VUP natangiye kugaragaza ibimenyetso by’imirire mibi kandi mbayeho nabi. Nahembwaga   1500Frw ngahahishaho nkanazigama hanyuma nza kubona mfite ubushobozi bwo gukodesha aho guhinga ibigori. Narahinze ndeza turarya turahaga gusa nsigarana ikibazo cyo kugira aho ntaha hitwa iwanjye.”

Akomeza agira ati: “Nagiye nongera ubutaka mpingaho, nkeza nkanaguriraho indi myaka nkagurisha igiciro cyazamutse kugera ubwo ngira ubushobozi bwo kwigurira ikibanza cy’ibihumbi 800Frw, none nubatsemo inzu ifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 800Frw.

Muri VUP naho babonye uko ndi gukoresha neza amahirwe nahawe mpindurirwa icyiciro, mva mu gukora mu muhanda bampa kwigisha muri ECD kuko nari maze gusobanuka.”

Avuga ko nyuma y’imyaka itatu abaye umugenerwabikorwa wa VUP, aribwo yabashije kugera ku nzozi ze zo kwiyubakira inzu.

Ati: “Uko ngenda nagura ibikorwa, ni ko naje kugira ubushobozi bwo kubaka cya kibanza ubu nkaba nshima ko ndi mu nzu yanjye mbikuye ku gucunga neza amafaranga 1500 nahembwaga ku munsi.

Uyu munsi ubu ntabwo nasuzugurwa, mba mu bimina kandi ibitekerezo ntangamo birubahwa, abana banjye bariga, niyishyurira imisanzu itandukanye iba isabwa umuturage.”

Nyirabaginama agaya bagenzi be babona amahirwe nk’aya bakayapfusha ubusa, bavuga ko ari intica ntikize. Abagira inama yo guhindura imyumvire.

Ati: “Hari abahabwa aya mahirwe bakava mu kazi bahitira mu nzagwa n’ibindi bidafite icyerekezo. Nababwira ko amafaranga 1500 ukorera kugera saa sita, wayagenera uko uyakoresha akazakuzamura cyane ko nyuma ya saa sita wajya no mu bindi bikorwa byawe bikunganira mu mibereho. Abantu bareke kubaho nk’abihebye ngo bumve nta cyahinduka, bandebereho kuko uko nari mbayeho barabizi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Stephen Gasana, avuga ko ubuyobozi bushyize imbere gushaka icyazamura buri muturage, agashima ababigendanamo neza n’ubuyobozi agahwitura n’abapfusha ubusa amahirwe bahabwa.

Ati “Ni byo gahunda yacu ni ugushyashyanira umuturage. Gahunda Leta yashyizeho zo gufasha abanyantege nke, tubona yaratanze ibisubizo bizima kuko hari abagaragaza impinduka tunashimira cyane.

Abegenda biguru ntege n’abo bakwiye kumenya ko inyungu ari bo ubwabo, aho ubuyobozi buba bubafasha kwifasha. Bakwiye kurebera kuri bagenzi babo kuko ubuhamya bw’abagize intambwe batera tunabugarukaho mu nteko z’abaturage.”

Kugeza ubu gahunda zo gufasha abaturage binyuze muri gahunda zitandukanye hahuzwa amahirwe ahari, yaba guhabwa imirimo, guhabwa inguzanyo zishyurwa ku nyungu ya 2% n’izindi, biteganyijwe ko zizagera ku baturage ibihumbi 14 muri uyu mwaka mu Karere ka Nyagatare.

Nyirabaginama yikuye mu buzima bubi abikesha gukoresha neza amahirwe yahawe na Leta akora muri VUP
Inzu ya Nyirabaginama ntirimo ubusa kuko asigaye ahinga akeza imyaka myinshi
  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 24, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE