Intekerezo y’Ubunyafurika ifite ubushobozi bwo kugena ahazaza ha Afurika- Dr Kalinda

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Perezida wa Sena Dr Francois Xavier Kalinda yavuze ko intekerezo y’ubunyafurika (panafricanisme) ifite ubushobozi bwo kugena ahaza ha Afurika yifuzwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi mu biganiro byahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, no kurebera hamwe uruhare rw’abagize Inteko Zishinga Amategeko zo muri Afurika mu guteza imbere Abanyafurika, hategurwa kwizihiza umunsi wo kwibohora k’Umugabane wa Afurika ku nshuro ya 62.

Dr Kalinda yagize ati: “Intekerezo y’ubunyafurika itwibutsa ko dufite ubushobozi bwo guhitamo uko imbere ha Afurika hazamera, duhereye ku guhindura imyumvire yo kitigirira icyizere no gutegereza ko ibibazo byacu bizakemurwa n’abandi.”

Yakomeje asobanura ko Abanyafurika bakwiye guhindura imyumvire bakarenga ibisigisigi by’ubukoloni.

Ati: “Abanyafurika ntiturareka kwireba mu ndorerwamo z’ubukoloni n’ibindi bisigisigi by’imipaka, cyangwa ibindi byiciro n’imyumvire twashyizwemo n’abandi batari Abanyafurika.”

Yibukije abitabiriye ibiganiro ko bafite inshingano yo guteza imbere imyumvire myiza mu baturage ndetse bakwiye no kurenga ku ishusho bafatamo Afurika kuko bafite ibyo guheraho.

Ati: “Igihe Afurika yataye ni kinini kubera imyumvire yo kureka ko abandi badufasha cyangwa se badutekerereza.”

Hon Tito Rutaremara Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye ashimangira ko kwiyambura umwambaro w’ubukoloni bikwiye guhera mu burezi ababyeyi baha abana, asobanura ko porogaramu y’u Rwanda itatuma umwana atagira ubumenyi bwatuma yakwiga no mu mahanga.

Ati: “Wajya kumva ukumva ngo abana bacu barakora Cambridge, ni akajyi gato ko mu Bwongereza habayo kaminuza, uwo muntu ko afite amafaranga, yazanye umwarimu mwiza akigisha uwo mwana we porogaramu y’u Rwanda, kandi yize porogaramu y’u Rwanda akayumva neza ntibyazamubuza kujya muri Amerika n’ahandi.”

Hon Tito yatanze urugero rw’ababyeyi bataba icyitegererezo ku bana mu kuvuga ururimi kavukire rw’ikinyarwanda.

Ati: “Ntibizabatangaze yuko uzakubitira umwana wawe kuvuga Icyongereza, Ikinyarwanda atakizi. [….] ukagenda muri Kigali ukumva abana mu nzira baravuga mu cyongereza bakabwira na ba se na ba nyina bababwira mu cyongereza.”

Kugira ngo Panafricanisme igerweho bisaba ko Abanyafurika ubwabo bashyiramo imbaraga nk’uko byagarutsweho na Hon. Alodie Iradukunda uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

 Yagaragaje ko hakiri ibibangamiye urubyiruko mu kubona amakuru.

Ati: “Haracyari ibibangamiye urubyiruko nk’ikiguzi cy‘itumanaho (intenet) bituma urubyiruko ritabona amakuru.’

Yagarutse ku kuba guhuza imbaraga byaba igisubizo.

Ati: “Urugero tumaze iminsi twumva ubwenge muntu buhangano (AI), ariko buriya bisaba byinshi, u Rwanda hari ahO tugeze mu bikorwa remezo, bisaba ubushobozi bwinshi, aho kubikora nk’u Rwanda gusa kuki tutabikora  nk’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC.”

Byanashimangiwe na Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, Amb Karega Vincent uvuga Afurika itaragera ku rwego rwo kumva agaciro ko kunga ubumwe, agasanga Panafricanisme yagombye guhabwa izindi mbaraga.

Ati: “Nubwo tuvuga ngo Afurika iribohora, Afurika irishimira ko yabonye gaze, ko yabonye peteroli, ko yabonye amabuye, ariko ni hake twishimira ko ya mabuye yabyajwe agaciro kugeza ku ndunduro tukazamura ubukungu.”

Akomeza asobanura ko Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe ugifite byinshi byo gukora nubwo hari intambwe yatewe,

Ati: “Hari byinshi Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukora, ariko igiteye impungenge n’agahinda ni uko hakiri ahari imiyoborere irangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko, mu gihe abandi batekereza kuri AI, n’ibindi, gahunda ya Panafricanisme yagombye guhabwa izindi mbaraga.”

Umunsi wo kwibohora k’Umugabane wa Afurika wizihizwa ku itariki ya 25 Gicurasi, uyu mwaka uzaba wizihijwe ku nshuro 62 ishize Afurika ibonye ubwigenge.

Buri tariki ya 25 Gicurasi hizihizwa umunsi wo kwibohora k’Umugabane wa Afurika
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE