MINUBUMWE yasabye amahanga gukumira no guhana icyaha cya Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Dr Jean Damascene Bizimana yasabye amahanga kubahiriza inshingano zayo mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga agamije gukumira no guhana icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byagarutsweho na Ingabire Veneranda, Umuyobozi ukuriye Ishami ryo kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025.

Ni mu kiganiro Ingabire yagejeje ku bayobozi n’abakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, aho bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yabahaye, yagarutse ku budaheranwa bw’u Rwanda ndetse n’ibibazo by’ingengabitekerezo ikomeje kugaragara mu Karere.

Aha ni ho yahereye avuga ko nka MINUBUMWE isaba amahanga kubahiriza inshingano zabo mu mategeko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Turahamagarira Umuryango Mpuzamahanga kubahiriza inshingano zawo zo kubahiriza amategeko mpuzamahanga; gukumira, guhana ibyaha bya Jenoside, gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside ndetse no guhangana n’abahakana bakanagoreka amateka ya Jenoside mu buryo bwose.”

Ingabire, Umuyobozi ukuriye Ishami ryo kwibuka no kurwanya Jenoside muri MINUBUMWE, ashimangira ko mu gihe u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kubaka igihugu no kwimakaza ubumwe bw’igihugu ku rundi ruhande hari impungenge z’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira.

Yavuze ko abayifite bayikwirakwiza binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho badatinya no gukoresha amagambo y’inzangano kandi ngo ibyo binagaragara no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ingabire Veneranda, Umuyobozi ukuriye Ishami ryo kwibuka no kurwanya Jenoside muri MINUBUMWE
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE