Umunsi FPR ifata umwanzuro w’agahenge k’amasaha 36 FAR ikabirengaho

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umunsi nk’uyu ku itariki 23 Gicurasi 1994, hatangiye agahenge k’amasaha 36. Ni umwanzuro wari wafashwe na FPR ubwo Iqbar Riza yabasuraga ku Mulindi kugira ngo baganire ku buryo abasirikare 500 bo muri Ghana bari muri UNAMIR bari bategerereje i Nairobi bagera i Kigali.

Aka gahenge ntikubahirijwe kuko ingabo za Leta, FAR, zakarenzeho zikarasa ku ngabo za FPR.

Ni wo munsi kandi Abanyarwanda bagera ku 2 000 bari barahungiye mu nkambi i Burundi batahutse. Bari abo muri Bugesera, Gitarama, Butare na Gikongoro.

Mu cyumweru cya nyuma cya Gicurasi honyine, imirambo 3 500 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarohowe mu kiyaga cya Victoria muri Uganda irashyingurwa.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE