Ingo zikoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije zigeze kuri 5% zivuye kuri 1% mu 2017

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) bwagaragaje ko mu Rwanda ingo 5.4% zikoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije, ingo 18.8% zikoresha amakara mu gihe kandi mu gihugu hose ingo 75% zikoresha inkwi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NIRS) bugaragaza ko ingo zingana na 5% zikoresha Gazi nk’ibicanwa bitangiza ibidukikije mu 2024 bivuye kuri 1% muri 2017.

Mu bice by’Umujyi ingo zikoresha ibitangiza ibidukikije ni 17% zivuye kuri 5% mu 2017.

Ni mu gihe mu bice by’icyaro, ingo zikoresha ibitangiza ibidukikije ari 1% zivuye kuri 0.2% muri 2017.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gisobanura ko ibicanwa bitangiza ibidukikije ari ibigizwe na Gazi, Biyogazi n’Amashanyarazi.

Ingo zo mu Mijyi zigaragaza itandukaniro rinini, aho 32% bakoresha inkwi ugereranije na 93% bakoresha inkwi mu cyaro.

Amakara ni yo yiganje mu gukoreshwa cyane mu Mijyi kuko akoreshwa n’ingo 51%, mu gihe ingo zo mu cyaro ari 6% gusa.

Imikoreshereze ya Gazi iri ku gipimo cyo hejuru mu Mijyi ku kigero cya 17% ugereranije no mu cyaro bari ku gipimo cya 1% cy’abakoresha Gazi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Hamza says:
Gicurasi 22, 2025 at 8:29 pm

Leta ikwiye kongera imbaraga mubukangurambaga kubigendanye nimihindagurikire yikirere bitewe nibyo bicanwa bakoresha

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE