Urupfu rw’abakozi ba Isiraheli muri Amerika rwiswe ‘urushingiye ku ivanguramoko’

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko byashenguwe n’igitero giteye ubwoba cyuzuye ubugome n’ivangura rishingiye ku moko cyagabwe ku bakozi b’Ambasade bayo, i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri Netanyahu yavuze ko yashenguwe n’urupfu rw’abakozi babiri ba Ambasade kandi bigaragara ko Abanyayisiraheli bari gukorerwa ivangura.
Yagize ati: “Turi kwibonera ivangura rikomeye n’amagambo y’urwango byibasira Isiraheli.”
Ku mugoroba w’ejo ku wa 21 Gicurasi 2025, nibwo abo bakozi bagabweho igitero gikomeye bahita bahasiga ubuzima.
Uwishwe ni Sarah Milgrim na Yaron Lischinsky w’imyaka 28 ubwo bari imbere y’inzu Ndamurage ya ‘Capital Jewish Museum’ mu gikorwa cyari cyateguwe na ‘American Jewish Committee’, kigamije guhuza urubyiruko rw’Abayahudi n’Abadiplomate.
Uwabagabyeho igitero ni Elias Rodriguez w’imyaka 30, wakunze kumvikana kenshi avuga ibitekerezo birwanya intambara ya Isiraheli muri Palestine.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko icyo gitero ari igikorwa cy’ubugome , avuga ko urwango n’ivangura nta mwanya bigomba kugira muri Amerika.
Ikinyamakuru France 24 cyatangaje ko ibyo bibaye mu gihe Isi ikomeje kubona ingaruka z’intambara muri Gaza, aho abarenga 53 000 bamaze kubura ubuzima kuva intambara yatangira mu Ukwakira 2023.
Abantu ibuhumbi muri Palestine babaye impunzi, abandi bakomeje kwicwa n’inzara kandi igihugu kiri mu bibazo by’ubukungu bwazahaye.
