Tanga yanyuzwe no kubona ikanzu yahanze yambawe muri Miss World 2025

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi w’imideli Olivier Niyitanga, washinze inzu ihanga imideri izwi nka Tanga Design, yanyuzwe cyane no kubona umwenda yahanze ugaragara muri Miss World 2025, wambawe na Miss World Uganda Natasha Nyonyozi.

Nubwo u Rwanda rutahagarariwe muri ayo marushanwa, ariko umuco warwo wo warahagarariwe binyuze mu ikanzu Natasha Nyonyozi yaserukanye ikozwe mu mushanana, yahanzwe n’umunyamideli w’i Kigali Tanga Design.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Niyitanga yayihamirije ko iyo kanzu ari bo bayikoze kandi ko kuba yagaragaye muri Miss World birenze kuba ari intambwe bateye.

Yagize ati: “Iyo kanzu yakozwe kandi inashushanywa na Tanga Designs, kuba urubuga rwa Miss World rwayishyira ku mbuga zabo ndetse tukaba twarakoranye muri icyo gikorwa, ni ikintu gikomeye cyane kuri twe.

Ni amateka yiyanditse, kandi intego yacu yo kumenyesha abantu ko imideli yaba uburyo bwiza bwo kuvuga inkuru zishingiye ku muco, no kugaragaza ubuhanga bw’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga, yagezweho.”

Tanga avuga ko bikwiye gutanga icyizere no gutera imbaraga abanyamideri bo mu Rwanda, kubera ko ibikorwa byabo byatangiye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Ku banyamideri bo mu Rwanda, iki ni igihe cy’ishema n’amahirwe. Birahamya kandi ko impano, ubuhanga n’umuco byabo, bifite agaciro ku rwego rw’Isi.

Ibi birafungura imiryango, inzozi zabo nizaguke kurushaho kandi bafite ubushobozi bwo guhagararira igihugu cyabo.”

Uyu munyamideli avuga ko uburyo yashushanyijemo iyo kanzu yari agamije guhuza imico y’ibihugu.

Ati: “Nahisemo kuyishushanya kuriya mu rwego rwo kuzirikana umurage w’umuco dusangiye urenze imbibi z’Igihugu. Imiterere yayo yaturutse ku mwambaro w’umushanana, umwambaro wa gakondo wambarwa mu bwitonzi n’ishema mu Rwanda no mu bice bimwe bya Uganda y’Amajyepfo, ugasobanura ubwiza, uburinganire n’ishema ry’umuco.”

Akomeza agira ati: “Ku bijyanye ni ikamba rigizwe n’ihembe rimwe mu musaya rizwi ku izina ‘Ibyanganga’ risobanuye agaciro k’inka z’amabere manini zubashywe cyane mu muco w’ibyo bihugu byombi kuko zigaragaza ubwiza, ubutunzi n’icyerekezo cy’umuntu.”

Ni ikanzu avuga ko iri mu zo bahanze hagamijwe ko yambarwa muri Miss Rwanda 2020 n’abakobwa batatu bageze mu cyiciro cya nyuma ariko bikarangira itambawe.

Tanga Design yaherukaga kwambika umuhanzi John Legend ubwo aheruka gukorera igitaramo i Kigali, yanambitse abahanzi Nyarwanda batandukanye barimo Bwiza, Butera Knowless, Miss Nishimwe Naomie, Miss Muheto Divine n’abandi benshi.

Ikanzu Natasha Nyonyozi yaserukanye ikozwe mu mushanana, yahangiwe mu Rwanda
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE