Gasabo: Polisi yataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwambura no gukomeretsa

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, Polisi yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yataye muri yombi abagabo Bane bari mu kigero cy’imyaka 20 na 31 bakoraga ibikorwa byo gutega abaturage ku manywa na nijoro bakabambura ibyabo nyuma yo kubakomeretsa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije Imvaho Nshya ko ku bufatanye n’izindi nzego, polisi yafatiye abo bagabo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali mu Kagari ka Agateko, aho bakoraga ibikorwa by’ubujura bitwaje ibyuma bakoreshaga mu gukomeretsa abaturage.
Yavuze ko mu bafashwe harimo uwitwa Niyomugabo Théogène, Mutijima Olivier na Manariyo Vedaste. By’umwihariko uyu avugwaho kuba ari mu bateze bakanatera icyuma umukozi wo mu Akagera Motor witwa Shala Djanga mu ntangiro z’uku kwezi.
CIP Gahonzire yagize ati: “Aba bafashwe nyuma yaho twari tumaze iminsi tubona ibirego by’abaturage bavuga ko bategwa n’abajura bakabambura ibyabo ndetse bakanabakomeretsa.”
Akomeza agira ati: “Tuributsa abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano cyane cyane gutanga amakuru ku bantu bose bazi ko ari abajura.”
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kumva ko ngo bazatungwa no gutwara iby’abandi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yibutsa ko nta mwanya abakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bafite muri iki gihugu kandi ko ibikorwa byo kubafata bikomeje.
Yagize ati: “Iyo umujura agiye kwiba yitwaje ibyuma ntabwo aba akiri umujura gusa ahubwo aba yahindutse umugizi wa nabi.”
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Gatsata kugira ngo bakorerwe amadosiye yoherezwe mu bugenzacyaha.
