Vincent Murekezi woherejwe na Malawi mu Rwanda yasabye amezi yo gushaka umwunganira

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba yarakoreye mu Karere ka Huye, yavuze ko yahabwa amezi atatu yo gushaka umwunganira mu mategeko kuko uwamwunganiraga yivanye mu rubanza.

Urugereko rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda rwafashe umwanzuro rusubika urubanza Murekezi yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, ibyaha we ahakana.

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, Murekezi uregwa yari ku ikoranabuhanga rya video aho afungiye mu Igororero rya Nyarugenge.

Yasabye Urukiko ko urubanza rwaba rusubitswe kuko uwahoze ari umunyamategeko we yarwivanyemo, we atabizi.

Yongeyeho ko afite imbogamizi zo kuvugana n’umuryango we uba hanze y’u Rwanda, ko muri gereza bishobora gufata ukwezi kugira ngo ashobore kuvugana n’umuryango we.

Yagaragaje ko akeneye kuvugana n’umuryango we kugira ngo bahitemo umwunganira muri uru rubanza.

Yagize ati: “Ubushobozi ni njye wabushakaga none ndi hano mfunze, biragoranye.”

Urukiko rwavuze ko rugiye kumufasha kuvugana kenshi gashoboka n’umuryango we bityo rwemeza ko urubanza rushyizwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Murekezi w’imyaka 62, bivugwa ko yari umucuruzi ukomeye mu gihugu cya Malawi, yoherejwe mu Rwanda n’ubutegetsi bw’icyo gihugu hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi yo guhererekanya abakekwaho ibyaha.

Inzego z’ubutabera z’u Rwanda zivuga ko Murekezi yoherezwa yari aje kubanza kurangiriza muri gereza yo mu Rwanda igifungo cy’imyaka Ine cyari gisigajeho imyaka ibiri yahawe n’urukiko rwa Malawi nyuma yo guhamwa ibyaha bya ruswa, ariko ko yanashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE