U Rwanda na Loni bashyize umukono ku masezerano yo gushyigikira iterambere

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, Loni, bashyize umukono ku masezerano agamije kuzamura iterambere ry’igihugu. Loni yatangaje ko mu myaka Itanu (2025-2029) izatanga miliyari 1.04 z’amadolari ya Amerika azakoreshwa mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’u Rwanda.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, rigaragaza ko amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi ku wa 20 Gicurasi 2025 muri gahunda y’imikoranire y’Umuryango w’Abibumbye, igamije iterambere rirambye (UNSDCF).
Ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, mu gihe Loni yari ihagarariwe n’umuhuzabikorwa w’amashami yayo mu Rwanda, Ozonnia Ojielo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagize ati: “Iyi gahunda nshya ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye bwacu n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda cy’ahazaza harangwa n’uburumbuke, kudaheza kandi harambye. Igaragaza kandi intego n’indangagaciro duhuriyeho, n’intego yacu yo kutagira uwo dusiga inyuma.”
Mu myaka itanu, miliyari 1.04$ zizakoreshwa muri gahunda zirimo guteza imbere ubukungu butagira uwo buheza, kuzamura ubumenyi bw’abantu, kwimakaza imiyoborere izana impinduka, uburinganire bw’abagabo n’abagore, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guhanga ibishya.
Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo yagize ati: “Mu gihe Umuryango w’Abibumbye wujuje imyaka 80, iyi gahunda ishimangira umuhate duhuriyeho wo gukorera hamwe no gushyigikira urugendo rw’u Rwanda rw’impinduka.”
Mu cyerekezo 2050 u Rwanda rugamije kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye muri 2035 n’ubukungu buteye imbere mu 2050 binyuze mu iterambere ry’ubukungu burambye no kugeza abaturage bose ku buzima bwiza.