Juliana Kanyomozi yanyuzwe na Alubumu ya Bebe Cool

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Juliana Kanyomozi, yashimye cyane Alubumu ya Bebe Cool, avuga ko ari umushinga w’umuziki utangaje cyane wo muri Uganda kandi ko yumvikanisha gukura k’uyu muhanzi mu muziki.
Mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yamugaragarazaga ari kumwe na Bebe Cool wari wamutumiye muri situdiyo kugira ngo ayumve mbere (Private listening session).
Yagize ati: “Ni iby’agaciro kuba Bebe Cool yantumiye, nari mbikeneye kandi nahoraga niteguye ko telephone yanjye isona ngo antumire, kuko ni nshuti yanjye kuva tugitangira urugendo rwacu mu muziki, twembi uko twazamukaga twarabibonaga.”
Juliana Kanyomozi avuga ko icyamutangaje kuri iyo Alubumu ari uburyo buryoheye amatwi Bebe Cool ahinduranyamo amajwi, ibirushaho kuryoshya indirimbo ziyigize.
Uyu muhanzi usigaye akorera itangazamakuru kuri YouTube, avuga ko iyo Alubumu yumvikanisha iterambere n’imikurire ya Bebe Cool mu muziki.
Ati: “Break the Chains Album, ni uruvange rw’injyana zose zishobora kuryohera abakuru n’abato, buri kiragano kizayibonamo, ibi bigaragaraza neza gukura kwa Bebe Cool mu ntego z’umuziki. Ni Bebe Cool mushya ntewe ishema na we.”
Juliana avuga ko yanyuzwe n’iyo Alubumu muri rusanga, ariko indirimbo yiteguye kandi afite amatsiko yo gucuranga ari iyitwa ‘Home’ bivuze mu rugo.
Biteganyijwe ko iyo Alubumu izashyirwa ahagaragara tariki 30 Gicurasi 2025, ikaba igizwe n’indirimbo 16 zirimo iyitwa Motivation na Circumference zashyize ahagaragara mu Ukuboza 2024.
