Nyamagabe: Abahamijwe ibyaha bya Jenoside basabwe kwirinda ingengabitekerezo yayo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yasabye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basigaje igihe gito ngo barangize ibihano, kwirinda icyatuma haboneka amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Byagarutsweho na Alice Kayumba, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa muri MINUBUMWE, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, mu kiganiro yahaye abagore 53 bari mu mahugurwa.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagore bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gusubira mu muryango nyarwanda.

Amahugurwa arimo kubera mu Igororero rya Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, azamara iminsi 10 kugira ngo bafashwe mu gusubira mu buzima busanzwe, hirindwa ko baba intandaro y’icyahungabanya ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Kayumba, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, yabasabye gukurikira ibiganiro anabereka ko mu cyerekezo cy’igihugu, Abanyarwanda bahisemo kuba umwe.

Yagize ati: “Mu cyerekezo cya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, twahisemo kuba umwe. Turasabwa gukomera kuri ayo mahitamo yacu, twirinda icyo ari cyo cyose cyatuma mu muryango nyarwanda haboneka amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu yatangaje ko aya mahugurwa azabafasha kongera gutekereza ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’umukoro bafite mu kuzabana neza n’abo bazasanga barimo abo mu miryango yabo ndetse n’abo bakoreye ibyaha.

Kayumba agira ati: “Ni ukongera kumva ko mufite agaciro n’uruhare mu kubaka igihugu no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gusobanukirwa indangagaciro z’umuco nyarwanda zizabafasha kubana neza n’abandi bageze mu muryango.”

Abagiye kurangiza ibihano bazafashwa gusobanukirwa imbaraga zo gusaba imbabazi no kugira uruhare mu mibanire myiza n’abo bakoreye ibyaha.

Minubumwe isanga uruhare rw’abagiye kurangiza ibihano, ari ukubwiza ukuri imiryango yabo basanze n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari byo bizababohora.

Hari kandi no gusobanukirwa impinduka zabaye mu gihugu mu rwego rw’imyumvire, imibanire n’iterambere ndetse n’impinduka zabaye mu miryango yabo, bityo bakitegura kuzakira kugira ngo bajyane na zo.

Amahugurwa y’iminsi 10 yateguwe na MINUBUMWE ku bufatanye na RCS
Alice Kayumba, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa muri MINUBUMWE
Abagore bahamijwe ibyaha bya Jenoside basigaje igihe gito ngo barangize ibihano byabo, basabwe kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda
Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikurikirana uko abiteguye gusubira mu miryango yabo bakurikira amahugurwa
Bakurikira amahugurwa ari nako bandika iby’ingenzi
Abitabiriye amahugurwa y’iminsi 10 biteguye gusubira mu muryango nyarwanda bacishamo bakandika ibyo babwiwe ari nako bakurikiye

Amafoto: MINUBUMWE

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE