Gaza: Abana miliyoni 1.1 basa n’abari mu muriro utazima bugarijwe n’ubuzima bubi

Abana bagera muri miliyoni1,1 mu gace ka Gaza bugarijwe n’imibereho mibi, umuntu atabona uko asobanura biturutse ku ntambara n’imirire mibi, na nubu Isiraheli ikaba igikomeje kurasayo ibisasu, bigereranywa ko kuba babayemo mu kuzimu.
Muri ako karere ka Gaza, inzara irimo kwiyongera kandi abaturage bakaba bagerageza gukomeza kubaho bagabwaho ibitero simusiga bya Isiraheli, by’umwihariko abana barenga miliyoni bari mu nkambi yagoswe barimo kugerwaho n’ingaruka ziremereye.
Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana, (UNICEF) Jonathan Crickx, yagize ati: “Ibyo tubona uyu munsi birenze intekerezo.”
Nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, (RFI), Jonathan Crickx, yakomeje asibanura ko nta gushidikanya, nta ntambara yigeze ihitana abana benshi nk’iyi. Mu gihe cy’amezi hafi makumyabiri, ndetse na kenshi cyane muri iki gihe, hagaragara amashusho y’imibiri y’abana batagira ubuzima, yatanyaguwe cyangwa yafatiwe mu matongo, yashyizwe ahagaragara n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abanyamakuru bari mu gace ka Palesitine.
Amakuru avuga ko abana bamwe bibasirwa nkana, nk’umwana w’imyaka 12 witwa Mohammed al-Bardawil, warashwe ku ya 10 Gicurasi ubwo yarobaga hamwe na se. Nk’uko kandi byatangajwe n’igitangazamakuru kigenda gikorera kuri murandasi,Middle East Eye, hanabonetse iyicwa ry’abantu 15 bari baje mu gikorwa cy’ubutabazi n’abakozi bashinzwe umutekano w’abaturage ku ya 23 Werurwe 2025.
Muri Werurwe, Loni yavuze ko abagore n’abana bagize hafi 70% by’abagizweho ingaruka mu karere ka Gaza. Kuva ku ya 7 Ukwakira 2023, mu barenga 53 000 bishwe, abarenga 16 000 ni abana.
Ubwo imirwano yongeraga kubura ku ya 18 Werurwe, abarenga 130 muri bo, mu barenga 400 bapfuye, bishwe ku munsi umwe.
Muri Mutarama, UNICEF yari yaburiye ko umwana akomereka cyangwa akicwa buri minota icumi, ndetse n’iyo bacitse ibisasu bya Isiraheli, imibereho yabo ikomeza kujya ahabi hagereranywa n’ikuzimu.
Inzu z’ababyeyi zatewe ibisasu, ku buryo no kubyara abana biri mu kaga. Nanone iyo amakamyo atwara umwuka ufasha abana bavutse batagejeje igihe cyo kubaho akomeza gufungwa, ntiyemererwe kugera muri Gaza, bigafatwa nk’intambara yo kurwanya uburumbuke bwa Palesitine, gusibanganya Palesitina.nk’uko byemezwa n’Imiryango itegamiye kuri Leta ya Palesitine hamwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’abibumbye, ivuga ko muri ibyo bisasu, nibura insoro 4000 zangiritse.
Mu mezi arenga 19 y’intambara, ibihumbi by’abana b’Abanyapalestine barakomeretse, babagwa nta kinya bakiri bato cyane, kandi baribasiwe ku buryo butarobanuye, ndetse ibitaro n’amashuri byahinduwe aho kwikinga (ubuhungiro). Ntibakimuka kubera ibisasu, benshi muri bo ntibashobora kuvurwa.
. Et à l’hôpital, il n’y avait plus ni anti-coagulant ni anti-anesthésique pour soulager sa douleur. »
Umuvugizi wa UNICEF yibuka ko hari umwana w’imyaka 11 yabonye yakomeretse.
Ati: “Mu bana bakomeretse nabonye harimo Misk, umukobwa w’imyaka 11”. Ibi biragoye cyane, uwo mwana w’umukobwa yari yatwitswe n’igisasu cyibasiye inzu yari arimo kimubabura mu maso, amaboko n’amaguru.
Igihe namusangaga, yari amaze kumenya ko umuryango we wamazwe n’icyo gisasu, asigaranye na murumuna we kandi mu bitaro, nta miti igabanya ububabare yari igihari.
Kubera iyo miterere y’imibereho, biragaragara ko igira ingaruka ku buzima bw’abana. Kubura amazi meza bitera indwara nyinshi zidakira, harimo impiswi ikaze yibasira kimwe cya kane cy’abantu bayanduye muri Gaza.
Abana bari munsi y’imyaka itanu, iyi ndwara ni bo ba mbere igiraho ingaruka.