Pakistan: Abana 5 bishwe n’igitero cyibasiye imodoka y’ishuri

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abana batanu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi abandi 38 barakomereka nyuma y’uko abagizi ba nabi bibasiye imodoka yari ibatwaye igeze mu Karere ka Khuzdar mu Ntara ya Balochistan mu Majyepfo y’u Burengerazuba bwa Pakistan.

Ubwo bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo imodoka itwara abana bigaga ku ishuri rya gisirikare ‘Army Public School’ yagabwagaho igitero nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwo muri ako karere.

Igisirikare cya Pakistan cyasohoye itangazo ryamagana ubwo bwicanyi, gishinja abagize ba nabi bo mu  Buhinde kugira uruhare muri icyo gitero, nubwo nta bimenyetso batanze bibashinja.

Ubuyobozi bwo mu Buhinde ntacyo bwahise butangaza kuri iryo tangazo. Igisirikare cyatangaje ko abana batatu n’abandi bantu bakuze  babiri ari bo bahitanywe n’icyo gitero.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Mohsin Naqvi, yagaragaje akababaro anunamira abishwe.

Yagize ati: “Umubisha yagabye igitero ku nzirakarengane. Kugaba igitero ku modoka y’ishuri  ni umugambi w’ubugome wo guhungabanya umutekano w’igihugu.” 

Ubuyobozi bwavuze ko umubare w’abahitanywe n’icyo gitero ushobora kwiyongera bitewe n’ubukana byakoranywe nubwo nta mutwe numwe urigamba icyo gitero.

Intara ya Balochistan, ikungahaye cyane ku mutungo kamere imaze imyaka myinshi irangwamo intambara hagati ya Leta n’inyeshyamba z’Abaloch, baharanira  kwigenga no kwitandukanya na Pakistan.

Igitero cyo kuri uyu wa Gatatu kigabwe  hashize iminsi mike habaye ikindi cy’imodoka yarimo ibisasu cyahitanye abantu bane hafi y’isoko mu gace ka Qillah Abdullah, muri iyo Ntara.

Ibitero byinshi bibera muri iyo ntara bikunze kwigambwa n’umutwe wa Baloch Liberation Army (BLA),  Pakistan ishinja gushyigikirwa n’u Buhinde ariko bwo buhakana ibyo birego.

Muri Werurwe uyu mwaka na bwo  inyeshyamba za BLA zishe abantu 33, ndetse muri iki cyumweru yatangaje ko igiye gukomeza ibitero ku gisirikare cya Pakistan ivuga ko intego yayo ari ukubaka Balochistan yigenga,  ifite ituze n’iterambere.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE