Amb Gen Nyamvumba yagaragaje uko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Afurika buhagaze

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzaniya, Gen Patrick Nyamvumba, yavuze ko ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, Loni, bwo kubungabunga amahoro ku Isi by’umwihariko muri Afurika ntaho bugana, mu gihe budakemura ibibazo buhereye mu mizi yabyo.

Yabigarutseho ejo ku wa Kabiri tariki 20 Gicurasi, mu Nama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika yaberaga mu Rwanda.

Amb Gen Nyamvumba yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyafurika batangire kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’umutekano bahura nabyo. 

Ni umwe mu bagize uruhare mu kiganiro cyavugaga ku hazaza h’ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ku mugabane wa Afurika. 

Kuri we, igihe kirageze ngo Afurika yifashishe ubushobozi bwayo mu gukemura ibibazo by’umutekano.

Yifashishije ingero, yavuze ko ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye kugeza ubu nta bisubizo birambye bwatanze.

Yagize ati: “Monusco kuva mu 2010 hamaze gutangwamo amadolari atagira ingano arenga miliyari 25 z’amadolari ya Amerika, uyu munsi mu Burasirazuba bwa Congo ubu icyo dufite ni iki?

Umubare w’imitwe yitwaje intwaro yari 4 uyu munsi irabarirwa muri 230 none urambajije ngo ubutumwa bwo kubungabunga amahoro buhagaze bute muri iki gihe muri Afurika, navuga ngo ntaho.”

General Nyamvumba yavuze ko u Rwanda rwabashije kugarura amahoro muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, ibi ngo ni urugero rw’ibishoboka ku buryo Afurika ubwayo yakwishakamo ibisubizo.

Yagize ati: “Icyo ntekereza mu buryo bwakoreshwa nk’Abanyafurika kugira ngo tubashe gutsinda, hari ibintu twakora ikije hafi, urugero ni uburyo igihugu cyanjye nk’u Rwanda cyakoresheje amasezerano na Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, kubera ubwo bufatanye intara ya Cabo Delgado yarongeye isubizwa mu maboko ya Leta.

Umutekano waragarutse, abaturage basubiye mu byabo ubwo rero hari urugero rw’ibishoboka twabonye, ni gute twakubakira kuri ibyo.”

Umwarimu wa politiki muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, Philip Kasija Apuuli, yashimangiye ko Afurika iramutse ikoresheje ubunararibonye bwayo mu gukemura ibibazo by’amakimbirane, iterabwoba, n’ibibazo by’umutekano muke muri Afurika waba umuti mwiza.

Yavuze ati: “Ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bukwiye gufatwa nk’uburyo bwo gukemura ibibazo aho kuba ubwo gushakamo amafaranga.

Dufite uburyo butandukanye twakoramo ariko icya mbere ni ukurinda icyahungabanya amahoro. Dukwiye gukora ubuhuza mbere ya byose kuko iyo urebye umubare w’amagfaranga agenda mu kubungabunga amahoro ni amafaranga menshi, ku bw’ibyo dukeneye kwirinda.”

Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama ku mutekano wa Afurika, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko kuva ubutumwa bw’amahoro bwatangira ku mugabane wa Afurika, nta kibazo cy’umutekano bwakemuye mu buryo burambye.

Ashimangira ko Afurika ifite ubushobozi bwo gukoresha ubunararibonye bwayo kugira ngo ikemure ibibazo by’umutekano n’ibivuka hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane.

U Rwanda rwakiriye iyi nama mu gihe ruri mu bihugu bigira uruhare runini mu kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, haba mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ubwa Afurika Yunze Ubumwe no ku bw’amasezerano y’ubufatanye hagati yarwo n’ibindi bihugu.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE