Perezida Kagame yaganiriye n’Intumwa yihariye ya Loni muri Centrafrique ku mutekano wo mu Karere

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiro tariki 20 Gicurasi, yakiriye mu biro bye Intumwa yihariye ya Loni muri Centrafrique akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA), Amb Valentine Rugwabiza.
Yari kumwe kandi na Lt Gen Humphrey Nyone ukuriye ingabo ziri mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique, aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika yatangiye ku wa 19 Gicurasi mu Mujyi wa Kigali.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko “Baganiriye ku mutekano mu Karere, banashima uko u Rwanda rukomeje gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.”
Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Rugina Kayumba, bakurikiye ibiganiro by’impande zombi.
Imyaka ibaye 11 Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Kuva icyo gihe zakoze uko zishoboye ngo zigarure ituze ry’abaturage b’iki gihugu nyuma y’intambara z’urudaca zadutse mu 2012.
Mu 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique izindi ngaho binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu.

Amafoto: Village Urugwiro