Rulindo: Polisi y’u Rwanda yafashe 28 bacukuraga amabuye mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru itangaza ko yafashe abagabo 28 bari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Bafashwe kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025 kuva mu ma saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo mu Mirenge ya Murambi, Ntarabana na Masoro
Mu murenge wa Murambi bafatiwe mu Kagali ka Gatwa mu Midugudu ya Gisiza, Karambi, Akarwa na Kigarama.
Mu Murenge wa Masoro, Akagali ka Shengampuli, Umudugudu wa Nyabinyana no mu Murenge wa Ntarabana, Akagali ka Kiyanza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yagize ati: “Hafashwe abagabo bagera kuri 28 bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko; muri bo harimo 23 bafashwe bacukura n’aho abagera kuri 5 bo bafashwe bagura aya mabuye mu buryo bwa magendu.”
SP Mwiseneza avuga ko hafashwe Gasegereti ikilo kimwe, ibitiyo 29, inyundo za kinubi 12, imitarimba 18, amakarayi 03, ipiki 01, majagu 01 n’umunzani w’isahani 01
SP Mwiseneza akomeza agira ati: “Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi bari gukorwaho iperereza. Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubureka burundu kuko bitazabahira.”
Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko bugira ingaruka kubabukora zirimo kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera.
Mu butumwa bwayo Polisi y’u Rwanda ivuga ko itazihanganira na gato abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, kuko yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko n’ibindi byaha bibushamikiyeho.