Ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwikubye kabiri

Hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2024, ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri, buva kuri miliyoni 742 bugera kuri miliyari 1 na miliyoni 760 z’amadolari y’Amerika, mu bwiyongere bwa 137%.
Imibare igaragaza ko agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu Bushinwa kazamutse ku kigero cya 575% aho kavuye kuri miliyoni 16 z’amadolari y’Amerika kagwra kuri miliyoni 108 z’amadolari.
Nanone kandi, ibyo u Rwanda rutumiza mu Bushinwa byiyongereye ku kigero cya 75% igiciro cyabyo kiva kuri miliyari 1.4 kigera kuri miliyari 2.5 z’amadolari y’Amerika, ari na byo bishimangira uburyo u Bushinwa bukomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza mu bucuruzi.
U Bushinwa bwabimburiye ibihugu bifite ishoramari ry’amahanga ryinshi mu Rwanda, ahamaze gushorwa miliyoni zisaga 300 z’amadolari y’Amerika hanahangwa imirimo ihoraho 18.000.
Iyo mibare yagaragajwe n’uhagarariye inyungu z’u Bushinwa mu Rwanda by’agateganyo Lin Hang, ari kumwe n’Umuyobozi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda Zhang Xiaohong ndetse n’Umujyanama Gao Zhiqiang , mu cyumweru gishize.
Nk’uko bishimangirwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), hagati y’umwaka wa 2021 na 2024 u Bushinwa bwashoye miliyoni 260 z’amadolari y’Amerika yiyongera ku yashowe n’u Buhinde buza ku mwanya wa kabiri.
Ibiro by’ishoramari bituruka mu Bushinwa kuri ubu bigaragara mu nzego zinyuranye zirimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi, imyubakire n’ikoranabuhanga rigezweho ari na byo bishimangira uburyo Abashinwa bashyize imbere iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
Hazamo kandi inzego z’ubuzima, itangazamakuru, ibiribwa, na serivisi zo kudandaza no kuranguza Guverinoma y’u Bushinwa ibonamo imikoranire irambye.
Xiaohong yasobanuye ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwazamutse ku muvuduko wo hejuru igereranyije n’impuzandengo yo ku rwego mouzamahanga.
Yashimangiye ko iryo zamuka rigera ku 137% ryashingiye ku butwererane mu by’ubukungu burushaho kwiyongera hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko ibyoherezwa mu Bushinwa bikaba byariyongereye mu buryo budasanzwe.
Ati: “Dushingiye ku bihamya n’imibare, dushobora guhamya ko ubufatanye bwacu atari ikimenyetso gusa ahubwo bufatika kandi bwaguka kuko mu 2024 honyine ibyoherejwe mu Bushinwa byiyongereye ku kigero cya 29,5, bigaragaza ko ubufatanye bugikomeye.”
Yakomeje agira ati: “Nshingiye ku byo nzi, ibigo by’Abashinwa mu Rwanda byagejeje ku ishiramari rya miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika ryahanze imirimo isaga 18.000.”
Yasobanuye ko u Bushinwa bufite imishinga y’ishoramari yiyongera mu Rwanda kurusha ibindi bihugu.