Ubucamanza bwashyize iherezo ku iperereza kuri Agatha Habyarimana

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abacamanza bo mu Bufaransa bashyize iherezo ku iperereza kuri Agatha Kanziga Habyarimana, ku ruhare ashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje.

Abacamanza bavuze ko Kanziga w’imyaka 82, “atagaragara nk’uwakoze Jenoside, ahubwo nk’uwahohotewe.

Bongeyeho bati: “Ntibishoboka kugaragaza gihamya y’isano hagati y’ubwicanyi bwa mbere bwakozwe na bamwe mu [basirikare] barindaga perezida cyangwa [ubwakozwe] n’igisirikare, n’itegeko ngo yaba yaratanze” muri iryo joro.

Iminsi itatu nyuma yaho, ku itariki ya 9 Mata, Agatha Kanziga n’umuryango we bajyanwe i Burayi ku busabe bw’uwari Perezida w’Ubufaransa François Mitterrand, wari inshuti ya Habyarimana.

Leta y’u Rwanda ishinja Agatha Kanziga ko we n’abakomeye mu gisirikare na politike bari bari hafi y’umuryango wa Perezida Habyarimana mu cyiswe ‘Akazu’, barimo na musaza we Protais Zigiranyirazo, ari bo bari inyuma y’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Kanziga akabihakana.

Abacamanza bavuze ko “Nta mbwirwaruhame n’imwe ya Agathe Kanziga ihari avuga amagambo y’urwango cyangwa yo gushishikariza [gukora] Jenoside” ndetse ko “nta buhamya na bumwe” bumuhuza n’intonde z’Abatutsi bo kwicwa.”

AFP yavuze ko umucamanza ukora iperereza wo mu ishami rikurikirana ibyaha byibasira inyokomuntu mu rukiko rw’i Paris, yatangaje icyemezo cye cyo kureka gukora iperereza kuri Kanziga, ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi. Bisobanuye ko kuri ubu Kanziga atakigejejwe mu rubanza.

Kugeza ubu nta cyo Leta y’u Rwanda iratangaza kuri iki cyemezo cyafashwe n’umucamanza.

Patrick Baudouin, umunyamategeko w’impuzamashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu, yo mu ruhande rw’abashinja Agatha Kanziga, yavuze ko ababajwe no kudashyirirwaho ibirego kwe “mu gihe hari ibimenyetso bimushinja bihagije cyane”.

Mu kwezi kwa Nzeri mu 2024, Parike y’Ubufaransa ishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba (PNAT) yari yasabye urugereko rw’iperereza rwo mu rukiko rw’ubujurire rwa Paris gukora iperereza kuri Agatha Kanziga ku mugambi wo gukora Jenoside.

Kuva mu 2007, akurikiranwaho ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi bijyanye n’ikirego cyatanzwe n’imiryango yishyize hamwe mu rugaga ruzwi nka ‘Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda’. Leta y’u Rwanda yasohoye n’urwandiko mpuzamahanga rwo kumuta muri yombi.

Ubufaransa bwimye ubuhungiro Agatha Kanziga ndetse bwanga kumwoherereza ubucamanza bw’u Rwanda ngo bumuburanishe ku byaha akurikiranweho.

Uyu mukecuru wageze mu Bufaransa mu 1998, bivugwa ko ubu ahatuye nta byangombwa byo mu rwego rw’amategeko afite.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE