Rihanna na Rocky A$AP Rocky bacanye umucyo kuri “red carpet”

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi Rihanna n’umuhanzi akaba n’imugabo we bitegura kwibaruka umwana wa kane A$AP Rocky, banyuze ku itapi itukura (red carpet) bafatanye agatoki ku kandi mu birori byamurikiwemo filime izagaragaramo uyu mugabo we.

Ni filime yamuritswe ku mugoroba wa itariki 19 Gicurasi 2025, mu iserukiramuco ryitwa ‘Festival de Cannes’ ririmo kubera mu Bufaransa ku nshuro ya 78, rikaba ryaratangiye tariki 13-24 Gicurasi 2025.

Iyo filime yitwa ‘Highest 2 Lowest’ yagizwemo uruhare n’abarimo Spike Lee wayiyoboye, A$AP Rocky wagize uruhare mu iyandikwa n’ikinwa ryayo, hamwe na Daniel Washington bashimiwe cyane n’abari aho, bahabwa amashyi y’urufaya kubera ubwiza bw’iyo filime yabo.

Uyu muraperi yabanje kunyura ku tapi ari kumwe n’abo bakinanye filime, hanyuma aza gusubira inyuma afata umugore we (Rihanna), wari wambaye ikanzu nziza y’ubururu baratambukana bishimirwa n’abari aho.

Muri ibyo birori kandi Denzel Washington wamamaye muri Sinema muri Amerika akaba n’umwe muri banyiri iyo filime yamuritswe, yagaragaye ashyamiranye n’umwe mu bafotozi.

Uwo mugabo w’imyaka 70 yanyuze ku itapi itukura kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi, ubwo herekanwaga iyo filime, yagaragaye mu mafoto nk’utishimiye imyitwarire ya bamwe mu bari bashinzwe gufotora, kandi ayo mafoto amugaragara asa nk’uri gutongana n’umwe muri bo.

Ni mu gihe uwo mufotozi we yasaga nk’aho ibyo Daniel yamubwiraga atabyitayeho cyane ko yasekaga, ndetse agerageza gufata akaboko ka Denzel Washington birushaho gukomera.

Denzel yahise amubwira ati “Rekera, Rekera, Bireke.” Ndetse ahita afata ikiganza cy’uwo mugabo wari wamufashe acyikuraho aragenda.

Mbere y’ibyo, Denzel yari yagaragaye ari kuganira na A$AP Rocky. Spike Lee uri mu bazwi mu kuyobora ifatwa ry’amashusho ya filime akaba ari na we wayoboye iyamurikwaga. 

Denzel yaje kwinjira aherekanirwaga filime ye ndetse akanyamuneza kagaragara ku maso ye.

Rihanna yaherekeje umugabo we mu imurikwa rya filime yakinnyemo mu gihe biteganyijwe ko vuba iyitwa ‘Smurfs’ yaririmbyemo izamurikwa.

Rihanna yaherukaga kugaragara mu birori bya Met Gala
Daniel Washington yashyamiranye n’abafataga amafoto gusa bakamuseka nkaho ntacyo bibabwiye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 20, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE