Karongi: Kutagira aho bagurira ibiryo by’amatungo biteza igihombo aborozi

Bamwe mu borozi b’amatungo magufi bo mu Karere ka Karongi, bavuga ko kuba nta hantu ho kugurira ibiryo by’amatungo bibateza igihombo bakaba basaba inzego bireba kubakorera ubuvugizi bakegerezwa aho babigurira.
Abo borozi b’amatungo magufi biganjemo aborojwe n’umushinga, bavuga ko batangiriye ku matungo make baza kugera ku matungo menshi biyemeza kubigira umwuga.
Habimana Enock wo mu Kagari ka Nkoto, Umurenge wa Murambi yagize ati: “Ubundi hano ntabwo twari tuzi ko ubworozi bw’amatungo magufi buzamura umuntu, twabyemejwe n’umushinga PRISM, twiyemeje kuba aborozi ba kinyamwuga ariko kuri ubu dufite ikibazo cy’aho kugurira ibiryo by’amatungo kuko ikilo kitugeraho gihagaze amafaranga 1000”.
Kankundiye Ester yagize ati: “Kuba nta hantu hatwegereye ngo tubashe kuhagura ibiryo by’amatungo biduteza igihombo, kuko ibiryo tubikura Muhanga itike ni ibihumbi 6 000 yose hamwe kugenda no kugaruka, nyamara tubonye nk’ahacururizwa ibyo biryo by’amatungo hano hafi byatuma ayo twakoreshaga mu ngendo twizigamira.”
Ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo no kuba bigera ku borozi muri Karongi ngo kizwi n’ubuyobozi ariko kuri ubu ngo harimo gutekerezwa uburyo hakubakwa uruganda rwabyo nk’uko Ntakirutimana Julienne; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu abivuga.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ihenda ry’ibiryo by’amatungo mu Karere kacu kirazwi, gusa ubu hari umushinga uri mu nyigo yo kubaka uruganda ruzajya rukora ibiryo by’amatungo mu Karere ruzajya rugeza ku borozi bose bo mu Ntara y’Iburengerezuba, turimo kureba uburyo hashakwa utumashini duto dukora ibiryo by’amatungo byunganire aborozi”.
Ubworozi bw’amatungo magufi, harimo inkoko, ihene, ingurube n’inkoko; muri Karongi bwatijwe imbaraga n’Umushinga PRISM, uterwa inkunga n’ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, ugashyirwa mu bikorwa na RAB, umaze gutanga amatungo magufi ku baturage barenga 1 500 bahawe amatungo arimo inkoko 7 650, ingurube 383 n’ihene 901.

ka says:
Gicurasi 20, 2025 at 8:08 pmbahinge ibinyampeke babyikorere. ubwo se koko ko ari abahinzi barabisaba nde? barashaka ibyo baguze kandi babyikorera.